Siporo

Bakame anyotewe no gukuraho agahigo yari afite agashyiraho amateka bizagorana gukuraho

Bakame anyotewe no gukuraho agahigo yari afite agashyiraho amateka bizagorana gukuraho

Umunyezamu w’ikipe ya AS Kigali n’Amavubi, Ndayishimiye Eric Bakame afite intego yo gukuraho agahigo yari asangiye na Tuyizere Danatien ‘Jojori’ ko kuba ari bo batwaye ibikombe bya shampiyona mu makipe 3 atandukanye, ashaka gushyiraho n’iya kane.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yagiye yiharirwa n’amakipe abiri APR FC na Rayon Sports, uretse Atraco FC yaziciye mu rihumye ikegukana shampiyona ya 2007-2008.

Ni ibintu bitabaho kuba wabona abakinnyi batwaye iyi shampiyona mu makipe arenze 3, n’abayitwaye muri ayo makipe 3 ni babiri gusa ari bo Ndayishimiye Eric Bakame na Tuyizere Donatien ‘Jojori’.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Bakame avuga ko intego afite ari ugukora ibishoboka byose agahesha ikipe ye ya AS Kigali igikombe cya shampiyona cya 2021, akandika amateka yo kuba ari we mukinnyi rukumbi w’umunyarwanda watwaye iki gikombe mu makipe atandukanye, cyane ko uwo basangiye kugitwara mu makipe 3 atagikina.

Ati”ni yo ntego kwegukana igikombe cya shampiyona, iki gikombe ndacyifuza kuruta ibindi byose natwaye, naba nanditse amateka kuko yaba ari njye njyenyine ubikoze kugitwara mu makipe 4 atandukanye, byazagorana ko hagira umuntu ukuraho ako gahigo naba nshyizeho. Imana izamfasha mbigereho.”

Ndayishimiye Eric Bakame ni we mukinnyi ugikina ufite aka gahigo ko gutwara ibikombe cya shampiyona mu makipe 3 atandukanye aho yatwayemo ibikombe 5.

2007-2008 yatwaye igikombe cye cya mbere na Atraco FC, 2009 yaje kwerekeza muri APR FC yavuyemo muri 2013, aha yatwaranye nayo ibikombe 3 bya shampiyona(2009-10, 2010-11 na 2011-12).

2013-14 yahise yerekeza muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2018 aho yatwaranye nayo igikombe cya shampiyona cya 2016-2017. Ubu ari muri AS Kigali nayo yifuza kuba yatwarana nayo igikombe.

Tuyizere Donatien banganya aka gahigo, yegukanye igikombe cya shampiyona muri Atraco(2007-2008), APR FC batwarana 2(2010-2011, 2011-2012), yahise ajya muri Rayon Sports n’aho ahita atwara igikombe cya 2012-2013.

Bakame arifuza gutwarana igikombe cya shampiyona na AS Kigali
Bakame nyuma yo gutwara ibikombe 3 mu makipe 3 atandukanye, arashaka gushyiraho n'iya kane
Tuyizere Donatien na we afite ibikombe 3 bya shampiyona mu makipe atandukanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top