Siporo

Bashunga Abouba atandukanye na Mukura VS atayikiniye, asubiye gukina hanze haravugwa na Rayon Sports

Bashunga Abouba atandukanye na Mukura VS atayikiniye, asubiye gukina hanze haravugwa na Rayon Sports

Nyuma yo gusinyira ikipe ya Mukura VS, umunyezamu Bashunga Abouba yamaze gutandukana n’iyi kipe atayikiniye umukino n’umwe, akaba asubiye gukinira Buildcon FC yo muri Zambia yahozemo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo uyu munyezamu yasinyiye Mukura VS imyaka 2 nk’umunyezamu wa yo.

Yari yasinyiye iyi kipe nyuma yo kugera mu Rwanda tariki ya 31 Kanama 2020 avuye muri Zambia atandukanye na Buildcon.

Akaba yari yatandukanye n’iyi kipe asigaranye umwaka umwe w’amasezerano kubera ko itari yamwishyuye amafaranga imufitiye.

Amaze gusinyira Mukura VS, yamusabye kuzana Release Letter, gusa ikipe ye ya Buildcon FC ikaba yarayimwimye ahubwo yaramubwiye ko yagaruka mu kazi kuko yiteguye kumwishyura amafaranga ye.

Aganira na ISIMBI, Bashunga Abouba yavuze ko ari byo ikipe ye yamaze kumutumaho ngo aze imwisyure akomeze akazi.

Yagize ati“yego nibyo, yantumyeho igiye kunyishyura amafaranga yanjye ubundi nkakomeza akazi. Nta kindi twari twapfuye uretse amafaranga yanjye batampaga.”

Yakomeje avuga ko ashimira Mukura VS kuba yaramuretse akagenda, ngo yubahirije ibyo bari bumvikanye.

Ati“Mukura VS ni umubyeyi. Ndabashimira kuba baranyemereye, biri mu masezerano twagiranye. Ndabashimira cyane.”

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2020 mu masaha ya mu gitondo ni bwo uyu musore azahaguruka mu Rwanda asubira muri Zambia mu ikipe ye.

Andi makuru akaba avuga ko uyu munyezamu ashobora gusubira muri Rayon Sports akaba umunyezamu wa kabiri, ahanganiye umwanya wa Kwizera Olivier.

Iyi kipe ikaba yaramuganirije ariko na none bikaba biyisaba kuvugana na Buildcon FC agifitiye amasezerano.

Agarutse muri Rayon Sports ntiyaba ari inshuro ya mbere cyane ko yari we munyezamu wa mbere wa Rayon Sports ubwo iyi kipe yageraga muri 1/4 cya CAF Confederations Cup muri 2018.

Bashunga Abouba agiye gusubira muri Zambia
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top