Siporo

Biratangaje! Amagambo y’abanyamakuru kuri radio yatumye amasezerano y’umukinnyi aseswa n’ikipe

Biratangaje! Amagambo y’abanyamakuru kuri radio yatumye amasezerano y’umukinnyi aseswa n’ikipe

Myugariro Munezero Fiston, avuga ko amasezerano yari yasinye muri Etoile del’Est yasheshwe bitewe n’amagambo yatangajwe kuri radio ko arya ruswa.

Munezero Fiston ku Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira nibwo yari yasinye amasezerano muri Etoile del’Est izamutse mu cyiciro cya mbere.

Mu buryo butunguranye ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira, uyu mukinnyi amasezerano ye yaje guseswa bitewe n’amagambo yatangajwe namwe mu maridiyo yavuze ko uyu mukinnyi arya ruswa.

Munezero Fiston, akaba yemeje aya makuru ko amasezerano yaciwe bitewe n’amagambo yatangajwe na bamwe mu banyamakuru ba siporo.

Ati “twebwe twari twagiye ku biro gufata sheki ngo tujye kubikuza amafaranga yacu, byaratinze binyuza hirya no hino, batinye kubimbwira, nyuma nibwo umuyobozi yambwiye ko tutari bukomezanye banyumvisha ibyo radio zavuze, amagambo bantangajeho amasezerano nahise nyicira(...) Njye nabajije umutoza Camarade niba koko ndi mu bakinnyi barya ruswa, kuko aranzi neza, n’abakinnyi barya ruswa barazwi.”

N’ubwo amasezerano yayaciye ariko afite kopi yayo muri telefoni ku buryo isaha n’isaha yajya kurega iyi kipe kuko basheshe amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Perezida wa Etoile del’Est, Muhizi Vedaste avuga ko uyu mukinnyi yari atarasinya ndetse ko bamuretse bitewe n’uko hari undi mwana bari babonye ukina ku mwanya we.

Ati “ntabwo yari yasinye, ayo masezerano se wabonyeho umukono wanjye? Twebwe twari twumvikanye na we ariko tumaze kubiganiraho nka komite nyobozi dufata umwanzuro wo kumureka ahubwo tugafata umwana ukiri muto na we witwa Fiston wari waje mu igeragezwa ariko akaza gusezererwa.”

Nubwo atangaza ibi ariko amakuru ISIMBI yamenye yahawe n’umwe mubari mu biro habereye iki gikorwa, ni uko Umuyobozi wungurije w’Akarere ka Ngoma, Nyiridandi Mapambano yabwiye umutoza Banamwana Camarade uzaba wungirije ko Munezero Fiston nahaguma hakazagira ikibazo kiba kijyanye na ruswa, bose bazajyana.

Munezero Fiston(wambaye isengeri) ubwo yasinyiraga Etoile del'Est
Munezero Fiston yaherukaga muri Kiyovu Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • byiringiro patrick
    Ku wa 19-10-2021

    byaba byiza mushatse uko mwazajya mutugezaho inkuru itarengeje isaha imwe

IZASOMWE CYANE

To Top