Siporo

Bizimana Djihad yasabye Abanyarwanda imbabazi

Bizimana Djihad yasabye Abanyarwanda imbabazi

Bizimana Djihad yasabye abanyarwanda imbabazi ku ikosa yaraye akoze rigatuma ahabwa ikarita itukura bigatuma n’u Rwanda ruza gutsindwa ibitego 3 byose ku busa.

Ejo hashize ku wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, u Rwanda rwari rwakinnye na Mali umukino w’umunsi wa 5 w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Uyu mukino ubwo wari ugeze ku munota wa 9 Djihad Bizimana yaje kubona ikarita itukura ku ikosa yakoreye Adama Traoré, ni nyuma y’uko Manzi Thierry yari amuhaye umupira yajya kuwufunga ukamucika ugahita ufatwa na Adam wahise amucenga undi amukorera ikosa kandi yari umukinnyi wa nyuma, maze umusifuzi Carvalho Hélder Martins Rodrigues ahita amuha ikarita itukura.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Djihadi Bizimana yasabye imbabazi ku bw’iri kosa yakoze ryatumye Amavubi atsindwa, ngo na we sibyo yari yagendereye.

Ati “Muraho neza! Mfashe uyu mwanya nisegura nasaba imbabazi abasiporutifu ndetse n’abanyarwanda muri rusange ku bw’ikosa nakoze mu mukino w’ejo hashize rigashyira ikipe muri rusange mu bibazo, byose byari ukurwana ku ishema ry’igihugu ndetse n’ikipe yacu…. Byarambabaje cyane Kandi mu by’ukuri si nari mbigambiriye…”

“Dukora amakosa nk’abantu kugira ngo tuyigireho ndizera ko dushyize hamwe tuzakomeza gukora cyane kugira ngo tugarure ibihe byiza mu mupira w’amaguru wacu…. Murakoze Amahoro y’Imana abane namwe.”

Nyuma yo kuva mu kibuga nibwo Amavubi yaje gutsindwa ibitego 3, ni mu gihe u Rwanda rutabashije kwinjiza igitego na kimwe.

Djihad (4) ubwo yari amaze gukora ikosa ryatumye bamuha ikarita itukura, yarisabiye imbabazi abanyarwanda
Avuga ko na we byamubabaje guhabwa ikarita itukura
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mugisha
    Ku wa 13-11-2021

    Kukimutahamagaye abakinahanze bose bameddy salmo

  • Mugisha
    Ku wa 13-11-2021

    Kukimutahamagaye abakinahanze bose bameddy salmo

  • Mugisha
    Ku wa 13-11-2021

    Kukimutahamagaye abakinahanze bose bameddy salmo

IZASOMWE CYANE

To Top