Umuhanzi Niyo Bosco uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi bitewe n’indirimbo ze zinyura benshi, yavuze ko nta nkuru y’urukundo afite kuko atigeze akundaho.
Uyu muhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yagarutse ku mushinga mushya bafite aho abantu bazabasangiza inkuru z’urukundo zabo, maze izizaba zatoranyijwe zigakorwamo ibyegeranyo.
Ati”Turi gukora kuri album yitwa ubumuntu, abantu barimo kubibona. Rero dushaka gukora izindi mpinduka n’ubundi zishingiye mu gukurura abantu, noneho z’urukundo, z’ubukwe kugira ngo twisange mu bushake bwabo. Igihari ni uko dushaka inkuru zabo, buri wese avuge inkuru y’urukundo rwe noneho ukuntu bizagenda tuzatoranyamo 5 nziza ku gice cya mbere cy’ibyo tuzaba tugiye gukora noneho Morodekayi [M Irene] akoremo ibyegeranyo byiza.”
Aha niho umunyamakuru yaboneyeho amusaba kuba na we yasangiza abantu inkuru y’urukundo rwe, avuga ko nta rwigeze rubaho.
Ati “Inkuru y’urukundo rwanjye ni uko ntarwabayeho. Nirubaho muzarumenya. Erega amarangamutima si ngombwa ko uko uyagize abe hari uwo uyagirira.”
Niyo Bosco nyuma yo gusohora indirimbo ‘Piyapuresha’ igakundwa cyane, uyu muhanzi ku munsi wo ku wa Gatatu akaba yarasohoye indirimbo nshya yise ‘Ishyano’.

Ibitekerezo
Simeon irategeka wiburera cyanika
Ku wa 12-11-2021Niyo bosco ndamukunda cyane ndamukunda cyane ndanamusuhuje kbs akomereza agirinama kandi arikureyange