Kwibuka

Caleb na Carine bakoze umuvugo ugaragaza kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Caleb na Carine bakoze umuvugo ugaragaza kwiyubaka k’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uwagaba Joseph Caleb na Umurerwa Carine baba muri Diaspora Nyarwanda muri Pologne bakoze umuvugo “RWANDA UBAYE UBUKOMBE” ushimangira uburyo u Rwanda rwiyubatse mu myaka 26 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Kiganiro n’Imvaho Nshya, Uwagaba Joseph yavuze ko uwo muvugo ari umusanzu wabo wo gusigasira amateka y’u Rwanda binyuze mu gihangano kerekana aho rwavuye n’aho rugeze ubu.

Yagize ati: “Hari abakiri bato batazi neza amateka akomeye ababyeyi babo baciyemo yari ashingiye ku ivangura na munyangire, nyamara ubu iterambere kuri bose ni cyo gihangayikishije buri Munyarwanda. Nk’umwanditsi ni iby’agaciro kuri nge gutanga uyu musanzu biciye mu muvugo.”

Uwagaba n’Umurerwa ni abanyeshuri muri kaminuza zo muri iki gihugu bahujwe n’uko ari Abanyarwanda bakaba n’abaturanyi.

Uwagaba usanzwe ari n’umwanditsi, yiga mu kiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) muri Kaminuza y’Icungamutungo n’Ubumenyamuntu ya Warsaw (University of Economics and Human Sciences), na ho Umurerwa Carine yiga mu kiciro cya mbere cya kaminuza (A1) muri Kaminuza y’Ubucuruzi na Serivisi (University of Commerce and Services).

Mu gihe Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bakomeje iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, abo banyeshuri bashimangira ko bifatanyije na buri wese kwibuka twiyubaka no guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Caleb na Carine bakoze umuvugo ugaragaza kwiyubaka k'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Reba hano umuvugo Rwanda ubaye ubukombe

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top