Bimenyimana Bonfils Caleb benshi bakekaga ko ashobora gusinyira Rayon Sports, yamaze kwerekeza muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kanama 2022 nibwo Kaizer Chiefs yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu rutahizamu w’umurundi amasezerano y’imyaka 2.
Ayisinyiye nyuma y’uko kuva muri Nyakanga 2022 yayikoragamo igeragezwa ngo irebe ko yazayifasha mu mwaka w’imikino wa 2022-23, ariko bitewe n’uburyo yitwayemo aho yatsinze igitego 1 mu mikino ya gishuti, iyi kipe mu ntangiriro z’uku kwezi yari yahisemo kuba yamureka akajya gushakisha amahirwe ahandi.
Bivugwa bahamagaye abandi gukora igeragezwa ariko bagasanga urwego rwabo ruri hasi y’urwa Caleb bahitamo kumugarura.
Icyo gihe Calen yahise ava muri Afurika y’Epfo aza mu Rwanda aho yakoreraga imyitozo muri Rayon Sports.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 15 Kanama ubwo Rayon Sports yerekanaga abakinnyi, bahamagaye Caleb ngo asuhuze abafana b’iyi kipe. Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports babifashe nk’ikimenyetso cy’uko ashobora kubakinira mu mwaka w’imikino wa 2022-23, gusa amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamwegereye akababwira ko bakwitonda akabanza akareba ibyo muri Afurika y’Epfo aho bigana.
Bimenyimana Bonfils Caleb yamenyekanye mu Rwanda hagati ya 2017 na 2019 ubwo yakiniraga Rayon Sports, ni umwe mu basore bafashije iyi kipe kugera muri ¼ cy’imikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup.
Caleb Bimenyimana w’imyaka 24, nyuma yo kuva muri Rayon Sports yagiye mu ikipe ya Rigas FS mu gihugu cya Latvia asinyamo amasezerano y’imyaka ibiri.
Iyi kipe yaje kumutiza muri Atlantas SC yo muri Lithuania, barongera bamutiza muri Pohronia yo muri Slovakia aho yamaze umwaka wa 2020. Muri 2021, Bimenyimana yakinaga mu ikipe ya Kaisar mu gihugu cya Kazakhstan.

Ibitekerezo
Karasanyi Olivier
Ku wa 19-08-2022Ese Koko yanga yaragiye
Karasanyi Olivier
Ku wa 19-08-2022Ese Koko yanga yaragiye
Karasanyi Olivier
Ku wa 19-08-2022Ese Koko yanga yaragiye