Siporo

Casa Mbungo yasubiriye Gasogi United ya KNC

Casa Mbungo yasubiriye Gasogi United ya KNC

Mu minsi itatu gusa, umutoza Casa Mbungo André yasubiriye Gasogi United maze ayitsinda ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-22.

AS Kigali yaherukaga gutsinda Gasogi United 1-0 ku wa Kabiri w’iki cyumweru mu mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro.

Uyu munsi aya makipe yongeye guhura mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona umwaka w’imikino 2021-22.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, AS Kigali yari yakiriye yagiye kuwukina idafite kapiteni wayo, Haruna Niyonzima kubera ko yari yujuje amakarita 3 y’imihondo amusaba gusiba umukino umwe.

Ku ruhande rwa Gasogi United nayo yaburaga abakinnyi bayo babiri bakina mu bwugarizi ari bo Bugingo Hakim na Ndabarasa Trésor, nabo bari bafite ikibazo nk’icya Haruna.

Gasogi United yatangiye umukino neza cyane kuko ku burangare bwa ba myugariro ba AS Kigali, Djibrine Hassan Brahim yafunguye amazamu ku munota wa mbere w’umukino, ni ku mupira yari ahawe na Théodire Malipangu.

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Ndekwe Felix ku munota wa 27 ku mupira yahawe na Aboubakar Lawal, uyu musore yaje kongeramo n’igitego cya kabiri ku munota wa 58 nabwo ni ku mupira yahawe na Aboubakar Lawal.

Gasogi United yashatse uko ibona igitego cyo kwishyura aho yanakoze impinduka zitandukanye Mbogo Ally, Ghislain Armel na Djibrine Hassan bavuyemo hajyamo Kwizera Aimable, Nsengiyumva Mustapha na Rugangazi Prosper, gusa ntiborohewe na AS Kigali nayo yagiye ikora impinduka zitandukanye harimo Niyonzima Olivier Seif winjiye mu kibuga asimbura Ndekwe Felix.

Umukino warangiye ari 2-1 maze AS Kigali itahukana intsinzi n’amanota 3. Ni umukino wa kabiri wa Casa Mbungo André nk’umutoza wa AS Kigali, imikino yose akaba amaze kuyitwaramo neza.

Undi mukino w’umunsi wa 25 wabaye uyu munsi, Bugesera FC yatsinze Espoir FC 1-0. Indi mikino izakomeza ejo no ku Cyumweru.

AS Kigali yatsinze Gasogi United
Casa Mbungo yasubiriye Gasogi United ayitsinda inshuro ya kabiri mu minsi itageze ku cyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • dino nello
    Ku wa 29-04-2022

    Yg mukomerezaho gs intera TV Ñî channel ikeneye ubufasha

IZASOMWE CYANE

To Top