Siporo

Casa Mbungo yavuze ku byo kugirwa umutoza mu Mavubi

Casa Mbungo yavuze ku byo kugirwa umutoza mu Mavubi

Umutoza mushya wa AS Kigali, Casa Mbungo André avuga ko ibyo kugirwa umutoza wungirije mu Mavubi yabiganiriyeho na bamwe mu bantu ku giti cyabo ariko nta biganiro mu buryo bweruye byigeze bibaho hagati ye na FERWFA.

Mu minsi ishize nibwo hakwirakwiye inkuru ku mbuga nkoranyambaga z’uko Casa Mbungo André ashobora kugirwa umutoza wungirije wa kabiri w’ikipe y’igihugu Amavubi, ni nyuma y’umunya-Espagne, Jacint Magriña Clemente ari we mwungiriza wa mbere wa Carlos Alós Ferrer.

Uyu mutoza yavuze ko atari byo kuko ibyabaye byose yaganiriye n’abantu ku giti cyabo ariko nta biganiro yigeze agirana na FERWAFA kuri iyi ngingo.

Ati “ibyo ntabwo ari byo, ntabyo ndabona twabiganiriye n’abantu ku giti cyabo ariko nk’ikigo nka FERWAFA nta kintu twigeze tubiganiraho ariko abantu ku giti cyabo bakora muri FERWAFA cyangwa badakoramo, twigeze kubiganiro ariko nta murongo bifite.”

Yakomeje kandi avuga ko agiriwe icyo cyizere yiteguye utanga umusanzu we mu ikipe y’igihugu nk’umunyarwanda.

Ati “buriya nta muntu wareka cyangwa utakwifuza gukorera igihugu, aho waba uri hose, icyo waba ukora cyose gukorera igihugu ni ikintu cy’agaciro rero tugomba gukorera igihugu kugira ngo tugiheshe agaciro kandi ni ngombwa cyane.”

Casa Mbungo André aheruka kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu muri Gicurasi 2014 ubwo yagirwa umutoza wungirije ubwo biteguraga Libya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyabereye muri Maroc.

Casa Mbungo avuga ko ibyo kugirwa umutoza mu ikipe y'igihugu nta murongo ufatika bifite
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top