Siporo

Cristiano Ronaldo urimo kunyura mu bihe bigoye, bwa mbere yatoboye aravuga

Cristiano Ronaldo urimo kunyura mu bihe bigoye, bwa mbere yatoboye aravuga

Rutahizamu w’umunya-Portugal ukinira Manchester United, Cristiano Ronaldo bwa mbere yavuze ku bihe bigoye arimo kunyuramo, ni nyuma yo gukurwa mu bakinnyi bagomba gukina na Chelsea mu mpera z’iki cyumweru.

Ntabwo ibintu bimeze neza hagati ya Cristiano Ronaldo n’umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag, ni nyuma y’uko uyu mukinnyi atishimiye umwanya arimo ahabwa wo gukina.

Byaje kubaba bibi kurushaho ku wa Gatatu w’iki cyumweru mu mukino Manchester United yatsinzemo Totten Ham 2-0, ni umukino uyu rutahizamu atigeze akandagizwa mu kibuga.

Mu minota ya nyuma y’umukino, uyu rutahizamu yahise asohoka muri Stade arigendera ibintu bitakiriwe neza na Ten Hag ndetse afata umwanzuro wo kumukura mu bakinnyi bagomba gukina umukino wa Chelsea ku munsi w’ejo.

Nyuma yo gukurwa mu bakinnyi bazakina uyu mukino, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cristiano Ronaldo yatobaye aravuga aho yavuze ko ari umunyamwuga kandi atazigera na rimwe asuzugura abatoza be.

Ati “nk’uko nahoze mbikora mu rugendo rwanjye, ngerageza kubaho no gukina mu bwubahane na bagenzi banjye, abo duhanganye n’abatoza banjye. Ibyo ntibyigeze bihinduka. Ndacyari wa muntu, wa munyamwuga nahoze ndi we mu myaka 20 itambutse nkina umupira ku rwego rwo hejuru kandi icyubahiro cyagiye kigira uruhare runini mu myanzuro yose nagiye mfata.”

Yavuze ko ubwo yatangiraga gukina abakinnyi bakuru bagiye bamufasha na we ko igihe yari amaze kugira ibyo ageraho yagerageje kubera abakiri bato urugero.

Ati “natangiye nk’iri muto cyane, abakuru banafite ubunararibonye kubafatiraho urugero byari ingenzi kuri njye, nyuma nagerageje kuba naba urugero ku bakiri bato bakuriye mu makipe yose nagiye nkinira. Ariko ntabwo buri gihe bikunda kandi rimwe na rimwe hari n’igihe biturenga.”

Yakomeje avuga ko atazacika intege, agomba gukora cyane agafasha abakinnyi bagenzi be ndetse umwanya ahawe akawukoresha neza.

Ati “ubu ngomba gukomeza gukora cyane Carrington, mfashe abakinnyi bagenzi banjye mbe niteguye mu gihe nahabwa umukino. Kujya ku gitutu ntibiri mu mahitamo, nta nubwo byahozemo. Iyi ni Manchester United kandi twunze ubumwe. Vuba tuzongera tube turi kumwe.”

Cristiano Ronaldo ni kenshi byagiye bivugwa ko atishimiye kuguma muri Manchester United ndetse bikaba bivugwa ko muri Mutarama 2023 ashobora kuzatandukana n’iyi kipe.

Cristiano na Ten Hag ntabwo ibintu bimeze neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kwizera jb softman
    Ku wa 21-10-2022

    Ndahabya ntashidikanya ko APR FC inaniwe ntabushake abose bayo bagikinana ikwiye konjyera igakubura igatangira bushya.naho CR7 uriya mutoza yamubereye icyorezo akwiye kwigendera nukuri. Ndabemera sana Peace kubantu turi kumwe kumutekano night shift

  • Kwizera jb softman
    Ku wa 21-10-2022

    Ndahabya ntashidikanya ko APR FC inaniwe ntabushake abose bayo bagikinana ikwiye konjyera igakubura igatangira bushya.naho CR7 uriya mutoza yamubereye icyorezo akwiye kwigendera nukuri. Ndabemera sana Peace kubantu turi kumwe kumutekano night shift

  • UMUFASHA Egide
    Ku wa 21-10-2022

    Dressing room ya man utd ikeneye kongera kumera neza, knd ntabwo yamera neza ibi birimo kuba, Ronaldo niba Adafite fitness umutoza ashaka natuze arekw kwanduranya, kuruhande rumwe umutoza niwe ugena uburyo akinisha abakinnyi be, anakurikije imikinire yabo, gusa ntabwo Ronaldo akwiriye kwicazwa iminota 90 yose.

IZASOMWE CYANE

To Top