Umuhanzi w’icyamamare muri Tanznaia wanditse izina ku Isi, Diamond Platnumz yagaragaje ko na we ashobora kuba ahangayikishijwe n’uburyo arimo gutakazamo ibiro.}}
Uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi kubera indirimbo ze hakiyongeraho n’imiterere y’umubiri we, arimo kugenda atakaza ibiro gake gake.
Benshi mu bakurikirana uyu muhanzi, bakubwira ko Diamond wa 2021 atari we 2022 kuko yananutse ndetse akaba na we yaririnze kuvuga ikibimutera.
Mu butumwa aheruka gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond Platnumz yavuze ko arimo kunanuka cyane, ibintu byayobeye abanya-Tanzania benshi.
Ati "nabaye muto, buri munsi njyenda ndushaho kuba muto muto (kunanuka)... icyo kibazo cyayobeye abanya-Tanzania benshi." Yahise akurikizaho emoji ziseka.
Umwe mu bantu bavuze kuri ubu butumwa ni inshuti ye, Mbosso. Ati "Ni byo muvandi nk’umuntu udafite imyaka 40."
Ntihazwi icyateye iri nanuka, ni mu gihe hari n’amakuru avuga ko uyu muhanzi yabikoze ku bushake kugira ngo yongere avugwe, cyane ko izina rye ryari rimaze igihe ritavugwa mu bitangazamakuru mu nkuru za byacitse.

Ibitekerezo