Diamond Platnumz yashimiye Hamisa Mobeto, atanga impano y’imodoka kuri Zuchu
Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania ndetse no muri Afurika, Diamond Platnumz yahaye impano y’imodoka umuhanzikazi aherutse kwakira mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi, Zuchu mu rwego rwo kumuha ikaze.
Ni impano yamuhaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga 2020 mu gitaramo cy’uyu mukobwa cyari cyabereye muri Milinani City Dar es Salaam, nacyo cyari igitaramo cyo kumuha ikaze aho yaririmbiyemo indirimbo 7 zizaba ziri kuri Album ye.
Mu magambo ye Diamond yagize ati"mu buzima byose birasoboka, gusa dukwiye kwizerera mu nzozi zacu tugasenga cyane. Ukubaha ukgaira n’ikinyabupfura. Nkwifurije ibyiza gusa Zuchu."
Diamond akaba yarahaye imodoka uyu mukobwa, ni umodoka yari yarahaye Tanasha Donna ku isabukuru y’amavuko ye umwaka ushize, ariko yajya muri Kenya akayisiga.
Diamond kandi yatunguye abari aho ashimira uwahoze ari umukuzi we babyaranye ari Hamisa Mobeto kuko ngo ari we wamwambitse.
Yagize ati"ndashimira Mobeto, ibi mubona niwe wanyambitse. Ni umunyamideli nanjye nk’umutanzaniya ngomba gufasha abatanzaniya bagenzi banjye."
Ni igitaramo cyari kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka Lady Jay Dee, Mbosso, Juma Jux, Diamond’s manager Sallam, Esma, Sandra Kassim, Wema Sepetu, Hamisa Mobeto n’abandi.

Ibitekerezo