Imyidagaduro

Dj Princess Flor yahaye isezerano umwana we utaravuka (AMAFOTO)

Dj Princess Flor yahaye isezerano umwana we utaravuka (AMAFOTO)

Hilde Flora Nyirimbabazi uzwi cyane ku mazina ya Dj Princess Flor yahaye isezerano umwana we yitegura kwibaruka ko azakora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bwe buzabe bwiza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Dj Princess Flor yatunguye benshi ashyiraho amafoto ye amugaragaza atwite ndetse akuriwe, aho ubu inda ye ifite amezi 8 ndetse akaba ari umukobwa atwite.

Aya mafoto akaba yaherekejwe n’amagambo avuga ko atozongera kuvuga ko ari impfubyi, ndetse yizeza umwana we ko azakora ibishoboka byose ngo yishime.

Ati “ku mukobwa wanjye muto, sinjye uzarota mpuye nawe, sinzorota mbonye isura yawe nziza maze nkanaguhobera. Ndagusezeranya ko nzakora buri kimwe kugira ngo ubuzima bwawe bube bwiza, si ngombwa ngo mbe umubyeyi mwiza ariko ikintu kimwe nzi neza ni uko nzakora ibishoboka byose ngo wishime, kuva ubu sinzongera kuvuga ko nta muryango mfite, uzaba umuryango wanjye mugari.”

Muri Kamena 2021 Dj Princess Flor usanzwe uba mu Bubiligi, mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, ku ngingo yerekeranye n’ubukwe, yari yavuze ko abantu benshi bajya bamubaza igihe na we azakorera ubukwe ariko we akaba yumva nta gihe ntarengwa cyo gukora ubukwe.

Yakomeje avuga ko we ku giti cye yabaye afashe umwanzuro wo kuba nta bukwe azakora kuko atari cyo kintu abona cyihutirwa mu buzima bwe.

Ati”Icya ngombwa numva atari igihe ugereye ku kintu, ahubwo icya ngombwa ni uko ugera ku cyo wiyemeje, ngarutse ku bukwe rero nabishatse nayikora, sindi umukobwa mwiza cyane ariko sindi na mubi ku buryo nabura uwo tubukora, nabishatse ko abantu babona ko nashatse umugabo nabikora. Njye rero gahunda nabaye mfashe ni ukudashaka umugabo wenda ishobora kuzahinduka.”

Dj Princess Flor yabaye imfubyi akiri muto, nyina yitabye Imana ubwo yari afite amezi ane gusa. Se na Nyirakuru wamureze mu cyimbo cya nyina, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mukobwa yakuze arererwa mu muryango, mu mwaka wa 2003 aza kujya i Burayi mu buryo na we atabasha gusobanura neza.
<img21174|center
<img21175|center
<img21176|center

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top