Siporo

Eddy Kenzo mu gahinda gakomeye

Eddy Kenzo mu gahinda gakomeye

Umuhanzi ukomeye muri Uganda, Eddy Kenzo ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko mukuru we Monday Hassan yishwe.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byanditse ko uyu mugabo yishwe n’abagizi ba nabi bamutangiriye mu nzira mu Mujyi wa Kampala.

Uyu mugabo bivugwa ko yiciwe mu gace ka Katwe muri Kampala aho yatangiriwe n’agaco k’amabandi ubwo yari avuye ku kazi ejo hashize.

Hassan avukana na Eddy Kenzo na mushiki wa bo aho yasigaye abarera nyuma Eddy Kenzo yagiye kuba mu bigo by’impfubyi, ni nyuma y’uko nyina yitabye Imana mu 1995.

Muri 2020, Kenzo yavuze ko we na mukuru we bongeye guhura na mushiki wa bo bari baraburanye mu myaka 23 ishize, bitewe n’ubupfubyi bwatumye bajya kumureresha ku wundi mugore, nyuma ntibongere kubonana.

Monday Hassan (ubanza ibumoso) yishwe, yari kumwe na Eddy Kenzo na mushiki wa bo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top