Evelyne Umurerwa na Carine Rusaro binjiye mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda
Nyuma y’ibikorwa by’amajonjora yanyuze mu bice bitandukanye by’igihugu, hatahiwe guhitamo abakobwa 20 bazinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 uzabera i Nyamata.
Ibikorwa by’iri jonjora rusange rigomba gusiga abakobwa bagera kuri 17 basezerewe mu irushanwa byabereye i Gikondo muri Expo Grounds kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Mutarama 2019, ahaje imbaga mu gushyigikira abakobwa batandukanye bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019.
Bitandukanye no mu bikorwa by’amajonjora byabanje kuri iyi nshuro, akanama nkemurampaka kinjiyemo amasura mashya mu irushanwa ry’uyu mwaka mu bari basanzwe hasigaramo Mutesi Jolly gusa. Abandi binjiyemo ni Evelyne Umurerwa ukora kuri Televiziyo y’u Rwanda ndetse na Rusaro Carine wabaye Igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda mu 2007.
Aba bombi basimbuye Michele Iradukunda na Uwase Marie France bazengurukanye n’abategura Miss Rwanda mu gushaka abakobwa bo guhagararira Intara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali.
Umurerwa na Rusaro nubwo ari bashya mu irushanwa ry’uyu mwaka ntabwo ari bashya mu ruhando rw’abakunze gushyirwa mu tunama nkemurampaka mu bikorwa byo kwimika ba Nyampinga batandukanye mu Rwanda.
Evelyne Umurerwa ufite uburambe bw’imyaka 18 mu itangazamakuru, mu kiganiro cyitwa "Tinyuka Urashoboye" kuri Televiziyo y’u Rwanda cyahariwe abagore bafite ibikorwa byagutse bagezeho, yagiye atumira na ba Nyampinga b’igihugu mu gusangiza ibitekerezo byabo abantu batandukanye bagikurikira.
Utamuliza Rusaro Carine we akunze kwiyambazwa muri ibi bikorwa kuko no mu myaka ibiri ishize ubwo himikagwa Iradukunda Elsa yari umwe mu bayoboye itangwa ry’amanota ku bakobwa bari bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017.
Uretse kuba yarabaye Miss UNR 2007, Utamuliza Rusaro Carine yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, aba n’uwa Gatandatu ku isi mu marushanwa ya "Miss Tourism Queen International 2008" ryabereye mu Bushinwa.
Aba batatu ni bo bari bwemeze abakobwa 20 bazajya mu mwiherero uzabera muri Golden Tulip i Nyamata hanyuma hakazasigaramo 15 bazahatanira ikamba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.
Amafoto: Karangwa Gaspard
)
Ibitekerezo