Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’ ryatumije abayobozi b’amakipe mu nama igomba kwiga ku buryo shampiyona yagaruka.
Tariki ya 30 Ukuboza 2021 nibwo Minisiteri ya Siporo yasohoye amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yari yahagaritse ibikorwa by’imikino mu gihe cy’iminsi 30.
Nyuma Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore yatangaje ko impamvu yahagaritswe ari uko basanze harabayeho kudohoka mu cyiciro cya kabiri mu bagabo ndetse n’umupira w’abagore, ariko avuga ko baganiriye n’abayobozi b’umupira, nibubahiriza ibyo bavuganye shampiyona izagaruka vuba.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko FERWAFA yamaze gutumiza inama y’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore.
Ni inama iri bube uyu munsi ku wa Kabiri hifashishijwe ikoranabuhanga ikaba impamvu nyamukuru ari ukwiga ku isubukurwa rya shampiyona hubahirijwe amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus yashyizweho na Minisiteri ya Siporo.

Ibitekerezo