Umuco

Gufana bidasanzwe mu gutora abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda (Amafoto)

Gufana bidasanzwe mu gutora abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda (Amafoto)

Ijonjora ry’ibanze rya Miss Rwanda ryabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, abafana b’abakobwa bahatanye bitabiriye ku bwinshi baje kubashyigikira.

Mu ihema ryo muri Expo Grounds ahabereye iki gikorwa hari urusaku n’akaruru kadasanzwe, buri muntu witabiriye afite umukobwa ashyigikiye. Benshi bitwaje ibyapa biriho amafoto y’abo bashyigikiye abandi bambaye imyenda iriho amafoto yabo cyangwa amazina.

Iki gikorwa cyatangiye ku isaha ya saa moya z’umugoroba zuzuye, kiyobowe n’aba-MCs Nzeyimana Luckman na Ally Soudy umaze iminsi mike avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akanama nkemurampaka kagizwe na Mutesi Jolly wari kumwe n’abakobwa bahataniye ikamba mu yandi majonjora, Rusaro Carine ukunze kwinjira muri iki gikorwa iyo kigeze ahakomeye n’umunyamakuru wa RBA, Umurerwa Evelyne.

Abakobwa bamaze kwiyerekana buri wese yashyigikiwe mu buryo bukomeye n’abaje kumureba gusa bigeze kuri Mwiseneza Josiane biba akarusho kuko benshi bahanitse amajwi yabo bakamufana birushijeho byerekana imbaraga afite muri iri rushanwa.

Uyu mugoroba urasiga hamenyekanye abakobwa 20 bazakomeza muri iri rushanwa, abandi 17 bakurwemo. Abari butsinde bazahita bajyanwa mu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri.

Ubuyobozi butegura iri rushanwa buherutse gutangaza ko umwiherero w’uyu mwaka washyizwemo impinduka zidasanzwe aho mu cyumweru cya nyuma, buri munsi hazajya hasezererwa umukobwa umwe umwe kugeza hasigayemo abakobwa 15 bazagera mu cyiciro cya nyuma.

Abafana bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba ni uko baje
Bamwe mu bafana b'abakobwa bagiye bagirana ibisa n'ubushyamirane
Aba bakobwa b'uburanga baje gufana bagenzi babo
Hari abitwaje ibyapa mu gushyigikira abakobwa bahataniye kwinjira mu mwiherero
Hari ugufana bidasanzwe mu gutora abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda
Abafana abakobwa bitwaje ibyapa bari kubashyigikira mu buryo nk'ubusanzwe mu mupira w'amaguru
Akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda muri uyu mwaka kagizwe n'ab'igitsina gore gusa
Nzeyimana Luckman wo kuri RBA ni we watangije ibi birori
Rusaro Carine yinjiye mu bagize akanama nkemurampaka
Evelyne Umurerwa yinjiye mu bagize akanama nkemurampaka
I Gikondo muri Expo Grounds ahabereye iki gikorwa hari abantu benshi
Ally Soudy ni we uyoboye ibi birori byo gutora abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda
Arafata urwibutso rw'ibisubizo by'umukobwa ashyigikiye
Abakobwa batangiye gusubiza ibibazo by'abagize akanama nkemurampaka

Amafoto: Karangwa Gaspard

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top