Amakipe abiri y’ibigugu yamaze gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro atageze muri 1/4.
Ayo ni Mukura VS yasezerewe na Etoile del’Est ndetse na Kiyovu Sports yasezerewe na Marines FC.
Uyu munsi nibwo hatangiye imikino yo kwishyura ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro. Kiyovu Sports yari yatsinze Marines FC mu mukino ubanza yari yayakiriye kuri Stade Regional.
Benshi batekerezaga ko ari u umukino uri bworohere Kiyovu Sports, ni nako ibimenyetso byabigaragazaga cyane ko ku munota wa 39 Serumogo yari yatsinze igitego cya mbere.
Kiyovu Sports yaje kwishyurwa iki gitego na Hakizimana Felecien ku munota wa 50.
Iyi kipe yaherukaga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019, nyuma yo kugenda ihusha amahirwe atandukanye nk’aya Muhozi Fred, Okwi n’abandi byaje kuyikoraho ku munota wa 87 ubwo Dushimirimana Gilbert yatsindiraga Marines igitego cya kabiri.
Umukino warangiye ari 2-1 biba 2-2 mu mikino yombi ariko hakomeza Marines kuko yatsinze ibitego byinshi hanze.
Undi mukino watunguye benshi ni uwo Mukura VS yatwaye iki gikombe muri 2018 yaje gutsindirwa mu rugo na Etoile del’Est 3-1, yahise iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2 kuko mu mukino ubanza Mukura yari yatsinze 1-0.
Gasogi United yatsindiye Sunrise FC 1-0 Nyagatare maze ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1 kuko bari banganyije 1-1.
Uyu munsi haraba undi mukino , Police FC irakira La Jeunesse, ejo Rayon Sports izakira Musanze FC, Bugesera FC yakire Gicumbi FC mu gihe ku wa Kane, APR FC izakira Amagaju FC.

Ibitekerezo