Hari abamaze kugonga urukuta kabiri kuva Miss Rwanda 2019 yatangira
Ijonjora rya Miss Rwanda rimaze kugera mu ntara ebyiri gusa hari abamaze kugonga urukuta inshuro ebyiri muri iri rushanwa bakaburira amahirwe hose.
Intara y’Amajyaruguru yabonye abakobwa batanu bazayihagararira ari bo Gaju Anitha, Ishimwe Bella, Kabahenda Rica Michaëla, Teta Mugabo Ange Nicole na Munezero Adeline naho iy’Uburengerazuba itorwamo batandatu ari bo Uwimana Triphine Mucyo, Mutoni Deborah, Igihozo Mireille, Uwase Aisha, Tuyishime Vanessa, na Mwiseneza Josiane.
Byari ibyishimo bisa kuri aba bakobwa babonye itike yo kwinjira muri Miss Rwanda ku rundi ruhande umubabaro wuzuye imitima y’abatarakomeje ndetse batacitse intege zo gukomeza gushaka amahirwe yo kwinjira muri iri rushanwa.
Umutoni Gisele ni umwe mu bakobwa batasekewe n’amahirwe muri izi ntara ebyiri afite metero 1.72 n’ibiro 53 arangije amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Mont Kigali Apace mu ishami ry’icungamutungo.
Mu Ntara y’Amajyaruguru yiyerekanye yambaye nimero 12 naho mu Burengerazuba atambuka ari uwa nyuma. Ku nshuro ya mbere yabajijwe ku mwihariko w’ibiryo byo mu Rwanda n’ibyo yashishikariza abasura u Rwanda abisubiza neza ariko asobwa mu gusobanura indyo yavuze ko akunda.
Yabajijwe igisobanuro cy’umuco asubiza ko abyumva nko kugira "ikinyabupfura, gukunda igihugu gufashanya, no kugira indangagaciro." Yari yavuze ko aramutse agiriwe icyizere akaba Nyampinga w’u Rwanda yashishikariza urubyiruko kurangwa n’iyo mico. Mu ntara zombi yagiye abona ’YES’ ebyiri muri eshatu.
Uwingeneye Safa Claudia na we n’undi mukobwa wabuze amahirwe rimwe ariko ntacike intege ku nshuro ya kabiri. Afite metero 1.70 n’ibiro 45, afite imyaka 19. Uyu mukobwa we ku ikubitiro ntiyemerewe guhatana n’abandi nubwo yari yageze aho igikorwa cyabereye kubera ko hari ibyo atari yujuje mu bisabwa abinjira muri Miss Rwanda.
Ku nshuro ya kabiri i Burengerazuba yabashije gutambuka icyo cyiciro ahabwa amahirwe yo guhatana n’abandi. Imbere y’akanama nkemurampaka yabajijwe icyo yakora ku kurandura ikibazo cy’ubukene by’umwihariko mu Burengerazuba yiyamamajemo avuga ko yashishikariza abantu kwihangira imirimo.
Yanabajijwe kuri gahunda ya ’Made In Rwanda’ n’ibiyibangamiye avuga ko kugeza ubu ikibazo gihari giterwa no kuba hari bamwe bafite imyumvire yo kumva ko batagura ibikorerwa mu gihugu bagashyira icyizere cyane ku byo hanze ko ari byo bikomera.
Yasobwe no kumva Icyongereza neza nk’ururimi rundi yisanzuramo bamusubiriramo kimwe mu bibazo yabajijwe ari byo bishobora kuba byaramubereye intandaro yo kudatambuka. Abagize akanama nkemurampaka bamusabye kongeramo imbaraga no kwitinyuka ndetse agakomeza kugerageza amahirwe no mu zindi ntara nubwo amaze kurata amahirwe kabiri.
Ingengabihe ya Miss Rwanda 2019 igaragaza ko ijonjora ryo gushaka abakobwa bahatanira ikamba, rizagera mu Mujyi wa Huye wo mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 22 Ukuboza mu gikorwa kizabera kuri Credo Hotel naho ku wa 23 Ukuboza hagatorwa abazaserukira Intara y’u Burasirazuba mu gikorwa kizabera ahitwa Silent Hill muri Kayonza.
Umujyi wa Kigali ukunda kwiyandikishirizamo abakobwa benshi uzagerwamo n’ibi bikorwa ku itariki ya 29 Ukuboza 2018 kuri Hill Top Hotel i Remera. Abategura Miss Rwanda bemerera bakanaha amahirwe abakobwa bifuza kwinjiramo gukomeza kugerageza inshuro irenze imwe mu gihe bayaburiye hamwe bakiyandikisha n’ahandi.

Ibitekerezo