Siporo

Haruna Niyonzima yamaze kumvikana na AS Kigali

 Haruna Niyonzima yamaze kumvikana na AS Kigali

Kapiteni wa AS Kigali, Haruna Niyonzima yamaze kumvikana n’iyi kipe kuba yayongerera amasezerano y’umwaka umwe ayikinira.

Ni nyuma y’uko ayo yari afite yarangiye tariki ya 28 Kamena 2022 bamaze kwegukana igikombe cy’Amahoro. Haruna Niyonzima yinjiye muri AS Kigali muri 2021 avuye muri Yanga yo muri Tanzania ayisinyira umwaka umwe.

Uyu mwaka yasinye warangiranye n’umwaka w’imikino wa 2021-22, yafashije AS Kigali kwegukana igikombe cy’Amahoro batsinze APR FC 1-0 ku mukino wa nyuma.

Ubwo ISIMBI yari imubajijwe aho azerekeza nyuma yo gusoza amasezerano ya AS Kigali, Haruna Niyonzima yararuciye ararumira.

Icyo gihe yagize ati "ntacyo ndibubivugeho, ubu ndi mu byishimo (igikombe cy’Amahoro), nyuma ya byo muzabimenya."

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Haruna Niyonzima yamaze kumvikana na AS Kigali kuba yakomeza kuyikinira undi mwaka w’imikino.

Gusa bivugwa atarayisinyira ariko ibiganiro byo bisa n’ibyarangiye hasigaye kuba bahura agashyira umukono kuri aya masezerano.

Uyu mukinnyi nyuma yo kumvikana na AS Kigali akaba yarahise anasubukura imyitozo na bagenzi be bitegura shampiyona ya 2022-23 ndetse n’umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu wa Super Cup uzayihuza na APR FC tariki ya 14 Kanama 2022.

Haruna Niyonzima yamaze kumvikana na AS Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top