Siporo

Haruna yagarutse ku gikorwa kidasanzwe yakorewe muri Tanzania, isomo kuri barumuna be

Haruna yagarutse ku gikorwa kidasanzwe yakorewe muri Tanzania, isomo kuri barumuna be

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko uburyo yasezeweho muri Tanzania bikwiye kuba isomo kuri barumuna be, bikabatera umwete wo gukora cyane.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka nibwo Young Africans yo muri Tanzania yari amaze imyaka 8 akinira, yamusezeyeho nk’umukinnyi babanye neza bakaba bagiye no gutandukana neza.

Ni igikorwa cyari cyateguwe neza cyane mu buryo budasanzwe, akaba yabwiye ISIMBI ko kimwe mu bintu yakuyemo ari uko igikorwa nka kiriya giha imbaraga abakizamuka nabo bakifuza kuba umunsi umwe bazahagarara aho yari ahagaze, aho yagiriye inama barumuna be ko bakora cyane.

Ati "Ikintu nakuyemo, ni uburyo abantu bishimira ibintu umuntu yakoze, biriya ni ibintu bitera ishema bikanaha imbaraga abakizamuka, ni ikintu gikomeye kuri njye ndetse n’abarumuna banjye bashaka gukina umupira ndetse n’abanyatanzaniya muri rusange, kuko ni ibintu bitigeze biba urebye ninjye muntu wa mbere byari bikorewe."

Akomeza avuga ko kuba ari we muntu wa mbere wakorewe ibirori nka biriya muri Tanzania atari naho avuka, byahamije ko imyaka yose yahamaze atakoze ubusa.

Ati "sinari umutanzaniya, nari umunyarwanda, urumva ntabwo byari byoroshye."

Uyu mukinnyi ukunira ikipe ya AS Kigali, avuga ko atazi imyaka asigaje mu kibuga ariko icyo azi ni uko nyuma yo gukina azayoboka inzira y’ubutoza.

Yasezeweho mu buryo budasanzwe
Yasabye barumuna be gukora cyane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top