Ikipe ya AS Kigali yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika, Haruna Niyonzima ni mu gihe Sugira Ernest yasabye imbabazi ndetse yemererwa gukora imyitozo uyu munsi gitondo ari nabwo amenyeshwa niba ababarirwa.
Nyuma yo gutsindwa na Rutsiro FC ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2022 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona ibitego 2-1, AS Kigali yakoze imyitozo bukeye bwaho ku Cyumweru mu gitondo.
Iyi myitozo yabaye saa 8h, ntabwo yagaragayemo kapiteni w’iyi kipe, Haruna Niyonzima ndetse na Sugira Ernest.
Umutoza Jimmy Mulisa n’ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba butarishimiye kubura kwaba bakinnyi, amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yahisemo kubahagarika ibyumweru 2.
Sugira Ernest akaba yahise afata iya mbere asaba imbabazi avuga impamvu ze ndetse amakuru avuga asa nuwamaze kubabarirwa cyane ko yabwiwe ko kuza gukora imyitozo ni mu gihe Haruna we atigeze asaba imbabazi.
Bivuze ko uwahagartswe azagaruka mu kibuga nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona kuko izarangira tariki ya 28 Mutarama 2022.
Gusa umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis akaba yahakaniye ISIMBI iby’aya makuru aho yavuze ko ari ibinyoma nta mukinnyi wahagaritswe.
AS Kigali irimo kwitegura imikino ya shampiyona aho ku wa Gatatu izakina na Bugesera FC mu Bugesera, ikaba izakurikizaho APR FC tariki ya 22 Mutarama 2022.

Ibitekerezo