Siporo

Ibihugu 8 birimo n’u Rwanda byemeje ko bizitabira CECAFA

Ibihugu 8 birimo n’u Rwanda byemeje ko bizitabira CECAFA

CECAFA yamaze kwemeza ko ibihugu 8 birimo n’u Rwanda byamaze kwemeza ko bizitabira CECAFA y’Abagore izabera muri Uganda mu mpera z’uku kwezi n’ugutaha.

Iyi CECAFA y’Abagore izabera muri Uganda hagati ya tariki ya 22 Gicurasi na 5 Kamena 2022 aho izabera FUFA Technical Centre yubatswe mu mujyi wa Njeru.

Umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri CECAFA, Yussuf Mossi yabwiye urubuga rwa CAF ko ibihugu 8 byamaze kwemeza ko bizitabira iri rushanwa.

Ati “kwiyandikisha byarangiye mu cyumweru gishize, amakipe 8 niyo yamaze kwemeza ko azitabira. Turimo gutegura uko tombola yazakorwa mu minsi mike.”

Uretse Uganda izakira, ibindi bihugu byiyandikishije ni; Burundi, Djibouti, Ethiopia, South Sudan, Tanzania, Rwanda na Zanzibar.

Amavubi azitabira CECAFA y'Abagore izabera muri Uganda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top