Nyuma yo guteza impaka nyinshi bamwe mu bayobozi ba Simba SC bifuza gukomezanya na rutahizamu w’ikipe y’igihugu Meddie Kagere abandi batabishaka, amakuru avuga ko uyu rutahizamu yaba yamaze kumvikana na Simba SC gutandukana.
Uyu rutahizamu usigaye ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, amakuru avuga ko atishimye muri iyi kipe ya Simba SC kubera ko uko iminsi yisumukuma agenda abura umwanya wo gukina ndetse akaba ubwo aheruka mu ikipe y’igihugu yari yahishuriye umutoza w’ikipe y’iguhugu ko yifuza gutandukana na Simba SC akajya aho abona umwanya wo gukina.
Uyu rutahizamu uri kumwe na Simba SC mu Misiri aho yagiye kwitegurirayo shampiyona, yakomeje kubwira Simba SC ko yifuza ko batandukana akajaya kugeragaza amahirwe ahandi ndetse bakaba banamaze kubyumvikana nk’uko ikinyamakuru Global Publishers kibitangaza.
Bibaye ari byo, byaba bigezweho nyuma y’impaka ndende muri Simba SC bamwe bifuza ko ahaguma abandi bo babona ko ari cyo gihe cya Meddie Kagere cyo kugenda.
Umwe mu bayobozi ba Simba SC wahaye amakuru iki kinyamakuru ni uko bari gutegura uburyo bwo kumusezeraho kuko muri iyi kipe bamwubaha bakanaha agaciro akazi yakoreye iyi kipe mu myaka 4 ayimazemo.
Ikindi kigaragaza ko uyu rutahizamu yaba ari mu bihe bye bya nyuma ni uko kandi n’ikinyamakuru Mwanaspoti kiri mu bikomeye muri Tanzania, cyagaragaje urutonde rw’abakinnyi Simba SC ishobora kuzakoresha muri 2022-23 ariko Meddie Kagere ntarugaragaraho.
Umwaka we wa mbere muri Simba SC wa 2018-19, Meddie Kagere yatsinze ibitego 23 muri shampiyona, uwakurikiyeho wa 2019-20 atsinda 22 (iyo myaka yose yabaye rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya Tanzania), 2020-21 yatsinze 13, 2021-22 aho atanakinnye imikino myinshi yatsinze ibitego 7.

Ibitekerezo