Ibyo ntabwo bindeba - Umutoza wa APR FC umupira yawujugunyiye ubuyobozi
Umutoza wa APR FC, Umufaransa Thierry Froger yeruye avuga ko abakinnyi bose bagomba kongerwa muri iyi kipe nta ruhare na rumwe agomba kubigirimo.
Hari nyuma y’umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro aho yaraye atsinze AS Kigali 1-0 cya Ruboneka Bosco.
Thierry Froger ababijwe niba hari abakinnyi azongeramo muri uku kwezi kwa Mutarama mu rwego rwo gukomeza kongerera imbaraga ikipe ye, yavuze ko bitamureba ko ahubwo bireba ubuyobozi kuko ari bwo bugura abakinnyi.
Ati "ibyo ntabwo bindeba kuko ubuyobozi ni bwo bugura abakinnyi."
Abajijwe niba mu bakinnyi 4 iyi kipe yajyanye mu irushanwa rya Mapinduzi Cup nta we bazanyisha, yavuze ko nabyo byabazwa ubuyobozi.
Isoko rito ry’abakinnyi mu Rwanda rikaba rizafungwa tariki ya 28 Mutarama 2024, APR FC ikaba ari imwe mu makipe atarongeramo umukinnyi n’umwe, ni mu gihe bivugwa ko Sanda Soulei wari mu igeragezwa ari we ushobora gusinyishwa n’iyi kipe.

Ibitekerezo
SINZIBAGIRWA Nehemie
Ku wa 22-01-2024Umutoza ndumva yigize sibindeba
Iradukunda philomene
Ku wa 20-01-2024Ubundise mubona ariseriye mumutwe we nibamwirukanee pe
Iradukunda philomene
Ku wa 20-01-2024Ubundise mubona ariseriye mumutwe we nibamwirukanee pe
Tuyishimire erneste
Ku wa 18-01-2024Ark bamuretse akigendera ko adashobotse Koko. Mapinduzi yaramutweretse