Impinduka 5 muri 11 Mashami Vincent ashobora kwifashisha imbere ya Mali
Uyu munsi u Rwanda rurakina na Mali umukino w’umunsi wa 5 w’itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, ni umukino umutoza agomba kuza gukora impinduka zigera muri 5 ugereranyije n’abo yajyaga abanza mu kibuga, bikaba biterwa n’uko badahari.
Ni umukino u Rwanda rugiye gukina ntacyo ruharanira kuko itike yo rwamaze kuyitakaza, ni urwa nyuma mu itsinda n’inota 1.
Uyu mukino uri bube saa 18:00’ Mashami agiye kuwukina adafite abakinnyi bagera kuri 5 babanzagamo mu mikino yatambutse, ntibahamagawe kubera ibibazo bitandukanye.
Harimo Yannick Mukunzi, Jacques Tuyisenge na Omborenga Fitina bafite ikibazo cy’imvune, Rwatubyaye Abdul ngo ashobora kuba yarasabye kudahamagarwa na Meddie Kagere wasizwe bitewe n’uko atarimo kubona umwanya uhagije mu ikipe ye.
Ibi bivuze ko agomba kuza gukora impinduka aho imyitozo ya nyuma yakozwe ku munsi w’ejo hashize, yasize igarageje ishusho 11 bashobora kuza kubanzamo.
Sugira Ernest wari umaze igihe adahamagarwa ashobora kubanzamo, Rukundo Denis na Manzi Thierry nabo byitezwe ko babanzamo, Muhire Kevin na Seif nabo batakunze gukinishwa babanzamo nabo nta gihindutse bari bubanze mu kibuga, ni mu gihe na Savio ashobora kuza gufata umwanya wa kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima ushobora kubanza ku ntebe.
11 Bashobora kuza kubanzamo
Umunyezamu: Mvuyekure Emery
Ba Myugariro: Rukundo Denis, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Nirisarike Salomon
Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif, Bizimana Djihad na Muhire Kevin
Ba Rutahizamu: Rafael York, Nshuti Dominique Savio na Sugira Ernest

Ibitekerezo