Met Gala ni umwe mu migoroba iba ihanzwe amaso buri mwaka, ihuriza hamwe ibyamamare mu ngeri zitandukanye, baba barimbye imyambaro idasanzwe.
Ku itapi itukura haca uwambaye koko! Buri wese witabiriye Met Gala akora iyo bwabaga agashaka umwenda uza gutuma ifoto ye ihangwa amaso na benshi.
Ibirori bya Met Gala byatangiye kuba mu 1948, biba buri mwaka ku wa Mbere wa mbere w’ukwezi kwa Gicurasi.
Iby’uyu mwaka byabaye tariki 02 Gicurasi 2022 bibera mu Mujyi wa New York mu nzu ndangamurage ya Metropolitan Museum of Art, Costume Institute.
Ibi birori biba bigamije gukusanya inkunga yo gushyigikira iyi nzu ndangamurage aho kwinjira biba ari ibihumbi $35 ni ukuvuga asaga miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu bitabiriye ibirori by’uyu mwaka harimo Hillary Clinton, Meghan Thee Stallion, Kendal Jenner, John Batiste, Kendall Jenner, Nick Minaj, Kim Kardashian, Kylie Jenner n’abandi benshi bagera kuri 400.

Ibitekerezo