Imyidagaduro

Amarangamutima ya Meddy nyuma yo kwambika impeta y’urukundo Mimi wasazwe n’ibyishimo (AMAFOTO)

Amarangamutima ya Meddy nyuma yo kwambika impeta y’urukundo Mimi wasazwe n’ibyishimo (AMAFOTO)

Nyuma yo gutera ivi akambika umukunzi we impeta y’urukundo akamusaba ko yazamubera umugore, Meddy yavuze ko ari umugisha kuba agiye gushaka umukobwa nka Sosena Aseffa[Mimi], ni mu gihe Mimi yavuze ko yishimira ko agiye kuba uwe ubuziraherezo."

Mu ijoro ryakeye nibwo Meddy yateye ivi asaba Mimi ko yazamubera umugore, ni iborori byahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko.

Aba bombi bari muri Amerika aho n’ubundi basanzwe baba, bakoreye uyu muhango ahantu hateguye neza, Meddy yari yambaye costume y’umukara yashize ivi hasi maze asaba Mimi wari wambaye agakanzu k’umweru kagera hejuru y’amavi

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yavuze ko ari umugisha kuba agiye kuzabana na Mimi.

Ati"uri mwiza imbere n’inyuma. Uyu munsi ndumva ari umugisha kukwita fiyance. Ndagukunda mukundwa. Yavuze ngo yego."

Mimi nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram , yagarageje ko yishimiye kuba agiye kuba umugore wa Meddy cyane ko ari umugabo w’inzozi ze.

Ati"Ubundi nihe natangirira? Meddy warengeje buri kimwe natekerezaga ko umugabo yaba cyo. Sinashoboraga kurota abagabo bankunda, banyitaho, babizerwa kandi nyabo uhari. Ni umugisha kuba uri uwanjye ubuziraherezo. Ndabizi ko uri impano nziza Imana yampaye. Ijoro ryakeye byari birenze. Umutima wanjye wuzuye ibyishimo mukundwa. Umunsi wanjye wawugize udasanzwe ku by’ibyo nzahora iteka nshimira. Isabukuru yanjye ntabwo izongera kumera nk’iyi."

Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y’igihe amaranye n’uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

Meddy na Mimi ni abantu bakunze kugenda bagaragaza ko bari mu rukundo cyane cyane biciye mu magambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga.

Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Ibyishimo byari byose
Mimi yemereye Meddy kuzamubera umugore
Ni umuhango wabereye ahantu hategeuye neza cyane
Mimi ati "namaze gufatwa hatazagira unyibeshyaho"
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • dismas
    Ku wa 13-09-2021

    NI BYIZA

  • Bahati
    Ku wa 20-12-2020

    Birashimishe niba atazankundo zabasitari

  • Bahati
    Ku wa 20-12-2020

    Birashimishe niba atazankundo zabasitari

IZASOMWE CYANE

To Top