Imyidagaduro

Uburwayi mutamenye bwazonze Miss Vanessa Raissa Uwase (VIDEO)

Uburwayi mutamenye bwazonze Miss Vanessa Raissa Uwase (VIDEO)

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Miss Vanessa Raissa Uwase, yavuze ko yahuye n’uburwayi bw’ihungabana bwatumye agera mu cyiciro cyo kuba yakwiyambura ubuzima.

Tariki ya 8 Nzeri 2020, Raissa Vanessa Uwase abinyujije kuri WhatsApp Status, yatangaje ko yari agiye kwiyahura habura gato abuzwa na nyina ndetse n’umuvandimwe we.

Icyo gihe yagize ati“Iyo bitaza kuba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si!”

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Miss Raissa Vanessa Uwase yavuze ko yahuye n’ikibazo cy’indwara y’ihungabana ari nayo yatumye atekereza kuba yakwiyambura ubuzima.

Ati”Nagiraga ihungabana n’ubwo ubu ryakize, ni rimwe aho umuntu ahinduka aho wari wishimye ukumva urababaye cyangwa se wari ubabaye bakabona urishimye.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo yabyanditse ariko bidasobanuye ko yari kubikora ahubwo iyo ndwara niko iteye, ituma umuntu avuga cyangwa yandika ibyo atanakora.

Ati”Kwandika kuriya ntabwo byari bisobanuye ngo ngiye kwiyambura ubuzima, sinzi ukuntu nabisobanura, abazi iyo ndwara babisobanukirwa cyangwa abaganga, ni kwa kundi ibintu bigufata ukaba wakandika ibintu ariko utanabasha kubikora ariko ukabyandika.”

Kujya kwandika biriya ngo yarabyutse yumva ariyanze, yanze abantu bose ahitamo kwandika kuriya ariko ntibyari bivuze ko agiye kubikora ngo yiyambure ubuzima.

Miss Raissa Vanessa yakomeje avuga ko ari byiza kumenya ikibazoa ufite kuko yaje kukimenya ajya no kwivuza ubu akaba yarivuje mu gihe cy’amezi 3 aho yajyaga kureba umuganga(therapist) gatatu mu cyumweru, ubu avuga ko byakize ameze neza cyane.

Uwase Raissa Vanessa yahuye n'ikibazo cy'ihungabana
Ihungabana ryamuteye kwandika ibintu atakora
Ubu ngo ameze neza yarakize nta kibazo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NizeyimanaDinho
    Ku wa 27-05-2021

    Yihangane pe umwana nicyuma aratwaka Kucyi ahubwo atabaye miss Igihe cyizasubiza icyo cyibazo

  • NizeyimanaDinho
    Ku wa 27-05-2021

    Yihangane pe umwana nicyuma aratwaka Kucyi ahubwo atabaye miss Igihe cyizasubiza icyo cyibazo

IZASOMWE CYANE

To Top