Umuco

Iradukunda arahatanira ikamba rya mbere muri Miss World

Iradukunda arahatanira ikamba rya mbere muri Miss World

Irushanwa rya Nyampinga w’Isi umwaka wa 2018 rirasatira umusozo ndetse ab’inkwakuzi baratangira kwegukana ibihembo bizatangwa mbere y’ibirori nyamukuru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ugushingo 2018, hateguwe irushanwa ryo guhatanira ikamba rya mbere ari nab wo hatoranywa abakobwa batanu bari buhite babona amahirwe yo kwinjira muri 30 ba mbere bazavamo Miss World.

Uyu munsi abakobwa bategereje kubona Nyampinga ubahiga mu ntambuko[catwalk ] no kurimba. Abakobwa bose uko ari 120, buri wese yagiye mu Bushinwa yarahisemo umudeli azaserukana muri iki cyiciro kiri mu bihesha umukobwa kuba yazaba Nyampinga.

Mu mwaka washize, uwitwa Ugochi Ihezue waserukiye Nigeria ni we wahigitse abahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi bose icyo gihe.

Iradukunda Elsa w’u Rwanda, icyo gihe yari yambaye ikanzu ndende y’umutuku wijimye, ntiyabashije kubona mu bagaragaje ubuhanga mu kurimba no kuberwa.

Ubuyobozi bwa Miss World bwatangaje ko “Benshi mu batsinze iki cyiciro bagize amahirwe yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’Isi […] Umukobwa wa mbere uri bubone amahirwe yo kujya muri ¼ cy’irushanwa rya Miss World aramenyekana uyu munsi. Ibirori biratangira 6:30 ku isaha yo mu Bushinwa.”

Ubushize, Miss Thailand, Patlada Kulphaktanaphat, yabaye uwa kabiri. Miss Croatia, Tea Mlinarić aba uwa Gatatu, Miss China Guan Siyu yaje ku mwanya wa Kane.

Iri rushanwa rizasozwa ku wa 8 Ukuboza, mu birori bikomeye bizabera mu nyubako ya Mangrove Tree Resort Iradukunda na bagenzi be bacumbikiwemo.

Miss Iradukunda Elsa[uwa kabiri iburyo] mu birori byo kwiyerekana mu mideli no guhemba Miss World Top Model 2017.
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 23-11-2018

    Mwaramutse neza nonese kumutora binyuze kuri internet byararangiye

IZASOMWE CYANE

To Top