Umuco

Iradukunda Liliane nta gihunga atewe n’abo bahataniye Miss World

Iradukunda Liliane nta gihunga atewe n’abo bahataniye Miss World

Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi yemeza ko nta kidasanzwe yasanganye bagenzi be bahanganiye ikamba.

Icyizere ni cyose kuri Miss Iradukunda Liliane ugiye kumara hafi icyumweru mu Bushinwa mu Mujyi wa Sanya ahari kubera irushanwa rya Miss World 2018.

Yabwiye ISIMBI ko mu minsi amaze mu Bushinwa amaze kumenyera ikirere ndetse ko akomeje kwitwara neza yitegura kugira ngo azaheshe ishema igihugu.

Miss Iradukunda yagize ati “Nabonye twese dushoboye […] Nkomeje kwitegura neza.” Yavuze ko abakobwa bose uko ari 120 bahataniye iri Kamba, ntawe arabona umuteye ubwoba haba mu bumenyi n’ibindi byose birebwaho ku buryo agifite icyizere nk’icyo yavanye I Kigali.

Yabwiye Abanyarwanda gukomeza kumushyigikira kugira ngo u Rwanda ruzatahane ishema. Ati “Icyo nabasaba ni ugushyira application ya mobstar[batoreraho muri Miss World] muri telefone, hanyuma bagashaka izina ryanjye ubundi bagatora bakanakanda Like ku mafoto yanjye bagatangaho n’ibitekerezo.”

Mu cyiciro kigezweho cya ‘Head to Head Challenge’, Iradukunda ngo yiteguye neza gusubiza ibibazo bazamubaza kugira ngo azabone amanota amwinjiza mu myanya 30 ya mbere.

Nyampinga w’u Rwanda, Iradukunda Liliane, yashyizwe mu itsinda rya cyenda, ari kumwe n’abakobwa bo mu bihugu bya Indonesie, u Bwongereza, Albania, Malysia, Kazakhstan na Malaysia.

Iradukunda Liliane hamwe na Nyampinga w'Isi 2017 Stephanie Del Valle wo muri Puerto Rico

Irushanwa rya Miss World rimaze iminsi itandatu ritangiye, abakobwa basaga 120 bahatanye uyu mwaka bageze mu Bushinwa guhera tariki ya 8 Ugushyingo 2018 ndetse bahita batangira imyitozo.

Iradukunda Liliane na bagenzi be bo mu bihugu bya Afurika
Iradukunda yashyizwe mu itsinda rya cyenda mu cyiciro cya 'Head to Head Challenge'
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Anne dudu
    Ku wa 15-11-2018

    Nibyiza turagushyigikiye cyane

  • uwineza fidele
    Ku wa 14-11-2018

    komerezah p! turakwemara p!!

IZASOMWE CYANE

To Top