Siporo

Issa Bigirimana yakomoje kubamunenze, ubutumwa kuri Rayon Sports na APR FC

Issa Bigirimana yakomoje kubamunenze, ubutumwa kuri Rayon Sports na APR FC

Rutahizamu Issa Bigirimana yavuze ko abamunenze kuba yaragiye mu ikipe ya Espoir FC ko ari ugusubira inyuma ko atari byo kuko ari ikipe ikomeye ndetse yishimira urwego iriho.

Issa Bigirimana ni rutahizamu wamenyekanye muri APR FC aza kuyavmo ajya muri Yanga biza kwanga agaruka mu Rwanda akinira Police FC, batandukanye yasinyiye Rayon Spiorts ariko ntiyayikinira kuko yahise ajya gukina hanze y’u Rwanda mu ikipe ya Forest Raners muri Zambia na yo baza gutandukana.

Nyuma yo gutandukana yagarutse mu Rwanda ndetse amara igihe adakina aza gusinyira Espoir FC y’i Rusizi benshi babifata nko gusubira inyuma kuri uyu rutahizamu.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Issa Bigirimana yavuze ko Espoir FC ari ikipe nziza kandi ikomeye ijya ihangara amakipe yitwa ko ari makuru.

Ati “umuntu ntabwo wamubuza kuvuga icyo ashaka, Espoir FC ntabwo ari ikipe nto ni ikipe nkuru kandi irakina igahangana n’amakipe akomeye, ntabwo ari kipe mbi, ni ikipe nziza kandi ibyo nabasabye barabimpaye.”

Akiri muri APR FC ni ritahizamu wakunze kugora cyane Rayon Sports, yavuze ko no kuri iyi nshuro igomba kumwitega ndetse na APR FC nubwo yahoze ayikinira, yiteguye kuyitsinda.

Ati “Akazi ni akazi aka niko kazi kacu, amakipe yose nkeneye gukora cyane ntabwo ari APR FC cyangwa Rayon Sports n’andi makipe anyitege. Gutsinda Rayon nk’uko nabikoaga mbere birashoboka reka tubyizere, icya mbere ni ugukora cyane.”

Issa Bigirimana avuga ko muri uyu mwaka afite intego yo gukora cyane kugira ngo izina rye ryongere rizamuke rijye ku gasongero ndetse abe yanasubira gukina hanze y’u Rwanda ibintu avuga ko bishoboka cyane.

Issa Bigirimana avuga ko amakipe muri uyu mwaka azamwumva
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top