Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’, visi perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball (FRVB) yagabanyirijwe igifungo kiva ku myaka 2 kigera ku mezi 8.
Jado Castar yakatiwe imyaka 2 y’igifungo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo tariki ya 13 Ukwakira 2021 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano kugira ngo ashyire mu bikorwa inshingano ze, asanzwe ari visi perezisa wa kabiri ushinzwe amarushanwa w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB).
Jado Castar akaba yarahise ajurira iki gihano yahawe, aho yavugaga ko ibyo yakoze byari mu nyungu rusange atari ize ku giti cye, yasabaga ko igihano cye cyasubikwa cyangwa agacibwa ihazabu kuko n’amategeko arabiteganya.
Urukiko Rukuru rwumvise ubujurire bwe tariki ya 28 Mutarama 2022, urubanza rukaba rwaragombaga gusomwa tariki ya 25 Gashyantare 2022 ariko byimurirwa uyu munsi tariki ya 7 Werurwe 2022.
Jado Castar akaba yagabanyirijwe igihano aho cyavuye ku myaka 2 akatirwa amezi 8, akaba asigajemo amezi 2 kuko amezi 6 aruzura muri uku kwezi kwa Weurwe.
Uyu mugabo ashinjwa kuba yarahimbye ibyangombwa byatumye hari abakinnyi bakomoka muri Brazil bakinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021.
U Rwanda rwakuwe mu irushanwa ndetse na FRVB ihagarikwa amezi 6 y’agateganyo mu gihe Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyballl ku Isi (FIVB) irimo gukora iperereza neza.

Ibitekerezo