Kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge yashimiye Imana nyuma yo kugaruka mu kibuga nyuma y’amezi 3 yari amaze mu mvune
Jacques Tuyisenge yagize imvune mu Kwakira 2021 mu mikino Nyafurika, kuva icyo gihe nta mukino n’umwe yari yagakinnye.
Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu ubwo APR FC yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2021-22, Jacques Tuyisenge yakinaga umukino we wa mbere muri iyi shampiyona.
Yinjiye mu kibuga asimbura Nshuti Innocent igice cya kabiri kigitangira, ni we waje gukorerwaho ikosa ryavuyemo penaliti yatsinzwe na Byiringiro Lague.
Nyuma y’uyu mukino warangiye ari 1-0, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jacques Tuyisenge yashimiye Imana kuba yagarutse mu kibuga nyuma y’amezi 3.
Ati "Nishimiye cyane kugaruka mu kibuga nyuma y’amezi 3. Imana ishimwe. "
Jacques Tuyisenge yagize imvune tariki 16 Ukwakira 2021 ubwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino ubanza wa CAF Champions League na Etoile du Sahel umukino wabereye i Kigali.

Ibitekerezo
Mbonyineza Eliezer
Ku wa 21-01-2022Mubyukuri turabashimira ukuntu mutugezaho amakuru yimikibino ,gusa ama club age amanuka arebe imikino ibera muturere naho harimo abakinnyi beza ,nkaba Munyentwari Felicien ni umukinnyi mwiza cyane ,azamutse muma club yabikora neza ,murakoze.