Siporo

Kera kabaye Abouba Sibomana yabonye ikipe

Kera kabaye Abouba Sibomana yabonye ikipe

Myugariro w’umunyarwanda wari umaze igihe nta kipe afite, Abouba Sibomana yamaze gusinyira ikipe ya Police FC amasezerano y’amezi 6.

Uyu myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, yari amaze igihe akorera imyitozo muri iyi y’abashinzwe umutekano mu gihugu.

Umunyamabanga w’ikipe ya Police FC, CIP Obedi Bikorimana yemereye ISIMBI ko bamaze gusinyisha uyu mukinnyi n’ubwo yirinze kuvuga uko amasezerano ye angana.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Abouba Sibomana yasinye amezi 6 ndetse nta mafaranga yo kugurwa yahawe (recruitment fees) bumvikanye umushahara gusa, nyuma y’aya mezi 6 nibaba bashimye urwego rwe nibwo bazamugura.

Abouba Sibomana yagize ibihe byiza mu rugendo rwe rwa ruhago kuva 2009 yagera muri Rayon Sports ayivamo 2015 yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya, yaje kuhagirira ibihe byiza mu myaka 2 yayikiniye ariko aza kuhakura imvune y’agatsintsino (tendon) yatumye imyaka yakurikiyeho bitangenda neza.

Yagarutse mu Rwanda ajya muri Rayon Sports atatinze ahita yerekeza muri APR FC yamazemo imyaka 2 ariko ntacyo yayifashije kuko yari afite iyi mvune, 2019 yaje gusubira muri Kenya mu ikipe ya Wazito FC ariko nayo baza gutandukana nyuma y’igihe gito, agaruka mu Rwanda, yakoreraga imyitozo muri Police FC.

Abouba Sibomana yamaze gusinyira Police FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top