Nyuma y’uko Emmanuel Arnold Okwi ananiwe kumvikana na Kiyovu Sports ku ngingo yo kongera amasezerano muri iyi kipe, yamaze kuzana Erisa Ssekisambu kumusimbura.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Kiyovu Sports yakuye amaso kuri Okwi wakomeje kunaniza iyi kipe ku kuba yayongerera amasezerano.
Amakuru avuga ko yasabaga Kiyovu Sports kuba yamwishyura ibihumbi 40 by’amadorali kugira ngo yemere kongera amasezerano y’umwaka, amafaranga perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal atari yiteguye kurekura.
Juvenal wari warasomye ibimenyetso by’ibihe ko uyu mukinnyi ashobora kumutenguha yari yatangiye ibiganiro na Erisa Ssekisambu wakiniraga KCCA na we ukomoka muri Uganda, akaba yahise amwitabaza.
Uyu rutahizamu w’imyaka 26 akaba yamaze kugera mu Rwanda aho aje kurangizanya na Kiyovu Sports no gutangira kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2022-23.
Uretse uyu rutahizamu kandi bivugwa ko Kiyovu Sports yamaze kurangizanya na rutahizamu ukomoka mu Burusiya, Vladislav Kormishin w’imyaka 27 yakiniraga ikipe y’iwabo yitwa FK Armavir.

Ibitekerezo