Siporo

Ku nshuro ya 3 inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yageze mu Rwanda(AMAFOTO)

Ku nshuro ya 3 inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yageze mu Rwanda(AMAFOTO)

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yageze mu Rwanda mu rwego rwo kuzenguruka ibihugu bitandukanye mbere y’Imikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) izabera i Birmingham mu 2022.

Iyi nkoni yahageze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021, ikaba igomba kuhamara iminsi itatu, yageze mu Rwanda ivuye muri Uganda

U Rwanda rukaba rwari rwarakiye iyi nkoni muri 2014 na 2017. U rwanda ruyakiriye ari igihugu cya 10, izava i Kigali yerekeza muri Tanzania hagati ya tariki ya 13 n’iya 16 Ugushyingo 2021.

Abakinnyi ba Beach Volleyball Munezero Valentine na Musabyimana Penelope bitabiriye amarushanwa ya Commonwealth yabereye i Bahamas mu 2017, ni bo bashyikirijwe iyi nkoni.

Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza y’Imikino ya Birmingham 2022 yatangiriye urugendo rwayo mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza izwi nka Buckingham Palace ku wa 7 Ukwakira 2021 ubwo Umwamikazi Elizabeth II yatangaga ubutumwa buzagezwa mu bihugu byose bigize Commonwealth, bukazasomwa ku wa 28 Nyakanga 2022 ubwo hazaba hatangizwa imikino.

Iyi nkoni Yatangiye kuzengurutswa mu bihugu bitandukanye mbere y’Imikino ya Commonwealth yabereye i Cardiff mu 1958, ubu bikaba ari inshuro ya 16 irimo izengurutswa imiganbane yose igize Isi.

Nyuma yo kugezwa i Kigali kuri uyu wa Kabiri, iyi nkoni yajyanywe muri Marriott Hotel ahagiye kubera ikiganiro n’abanyamakuru mu gihe ihava ijyanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, tariki ya 10 Ugushyingo 2021, izagezwa muri Pariki y’Ubukerarugendo ya Nyandungu ndetse no ku Ishuri rya Lycée de Kigali.

Ku wa 11 Ugushyingo 2021, iyi nkoni izatambagizwa mu bice birimo ku Nzu Ndangamurage y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, kuri Stade ya Cricket i Gahanga no mu Mujyi wa Kigali. Aha hose, izajya itwarwa n’abakapiteni b’amakipe y’Igihugu.

Iyi nkoni igereranywa n’urumuri rutambagizwa mbere y’itangira ry’Imikino Olempike, ni ikimenyetso cy’ubumwe n’urukundo biranga ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, bigahuzwa kurushaho n’Imikino ya Commonwealth iba buri myaka ine.

Ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Yahwe ikaze mu Rwanda
Munezero Valentine ni umwe mu bakiriye iyi nkoni itangira kuzengurutswa u Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top