Kunyifuriza urugo rwiza ntabwo ari byo kuko ntarabitangaza – Haruna Niyonzima
Nyuma y’uko bivuzwe ko Haruna Niyonzima yashatse umugore wa kabiri, yatangaje ko abantu bakomeje kumwifuriza urugo rwiza bagakwiye kureka akabanza akabyemeza cyane ko ayo mafoto babonye na we ashobora kuba ari ko yayabonye.
Ku munsi w’ejo hashize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amafoto agaragaza ko kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ukinira Young Africans muri Tanzania, Haruna Niyonzima yashatse umugore wa kabiri.
Aya mafoto agaragaza ko yakoze ubukwe na Niyitegeka Consolée uzwi nka Cassa Rayaan ku mbuga nkoranyambaga, yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ya MC Fab na Tom Close yitwa ‘Igitabo’.
Aganira na East African Radio yo muri Tanzania Niyonzima yavuze ko abantu bakaretse akaba ari we witangariza ayo makuru niba koko yarongoye kuko ushobora gusanga ayo mafoto na we yayabonye nk’abandi bose.
Yagize ati“abantu bagomba kumenya ko ibintu byawe ari wowe ugomba kubitangaza, si abandi bagomba kubigukorera, nshobora kukubwira nti ayo mafoto ntayo nzi, ni amafoto ya ryari? Ese ni amafoto yaje ryari? Uranyumva neza, ayo mafoto uko wayabonye nanjye niko nayabonye.”
Yakomeje avuga ko we ari umusilamu adashobora gukora ubukwe mu gisibo ‘Mwezi Ramadhan’ kuko idini ritabyemera.
“Abantu bagomba kumenya ko njye ndi umusilamu, nize bike bijyanye n’idini ryanjye, sintekereza ko twemerewe gukora ubukwe muri Mwezi Ramadhan, ushobora gukora ubukwe mbere ya Mwezi Ramadhan. Indi misi yose yari rihe kugira ngo utegereze Mwezi Ramadhan, ni iki kintu wari utereje muri Mwezi Ramadhan ngo ukore ubukwe, sinakora ikosa ryo kunyuranya n’ibyo idini yanjye riteganya. Cyangwa uwo mugore wamubonye muri Mwezi Ramadhan.” Haruna Niyonzima
Ngo abamwifuriza urugo rwiza abona ko atari cyo gihe ahubwo bakaretse akabitangaza niba ari ukuri.
Yagize ati“ Njyewe ndi umusilamu nemerewe kurongora abagore babiri ariko ni ngombwa ko amakuru nyanyo nyitangariza. Kunyifuriza urugo rwiza ntabwo ari byo kuko ntarabitangaza.”
Yavuze kandi ko ajya ababazwa n’abantu bavuga ibintu bye nta ruhare abifitemo, ngo niba yakoze ubukwe bagategereje akaba ari we ubyitangariza.
“Niba ari ukuri abantu bakabimenye binturutseho. Mu by’ukuri mbabazwa n’abantu bavuga ku buzima bwanjye batambajije, n’abanyamakuru baranzi, njyewe ndasa ku ntego, iyo umvuzeho ibintu ntakubwiye cyangwa ntaguhaye uruhushya ntabwo tubyumvikanaho.” Haruna Niyonzima
N’ubwo avuga gutya, bivugwa ko ubukwe bwabaye mbere y’uko igisibo gitangira, Cassa Rayaan bakoranye ubukwe ni we wabitangaje abicishije kuri Instagram ye.

Ibitekerezo
Mata
Ku wa 29-04-2020Yegoko!! ahari umwotsi haba hari n’umuriro.