Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye yemereye abafana gusubira ku bibuga, Minisitiri Siporo yasohoye amabwiriza azakurikizwa mu mikino bijyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abafana bakuriweho kwipimisha icyorezo cya Coronavirus mbere yo kujya muri Stade nk’uko byari bisanzwe.
Iyi nama yemeje ko ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Abafana bemerewe kureba imikino kuri stade no ku bibuga by’imikino. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri ya Siporo.
Minisiteri ya Sports ikaba nayo yahise isohora amabwiriza arambuye ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Muri ya mabwiriza avuga ko abafana muri Stade bemewe ariko Stade ikakira 50% by’ubushobozi isanzwe yakira, ni mu gihe kwipimisha byari bimaze kuba nk’ihame nabyo byavuyeho.
Bagize bati "abafana baremerewe mu mikino ku kigero cya 50% cy’ubushobozi bw’aho umukino wabereye. Bagomba kuba barikingije inkingo zose ziteganyijwe kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yagenewe ahabera imikino. "
Hakomorewe kandi indi mikino yari yarahagaritswe nk’imikino y’abatarabigize umwuga, imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi.
Abafana bakomorewe nyuma y’uko bari bahagaritswe mu Kuboza 2021 bitewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus.

Ibitekerezo