Siporo

Mako Sharks yahigitse andi makipe 11 yegukana irushanwa ryo Kwibuka (AMAFOTO)

Mako Sharks yahigitse andi makipe 11 yegukana irushanwa ryo Kwibuka (AMAFOTO)

Ikipe y’umukino wo koga ya Mako Sharks niyo yegukanye irushanwa ryo Kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi ba siporo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ikaba yahigitse andi makipe 11 bari bahanganye.

Ni irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) akaba ari naryo Shyirahamwe ryabimburiye andi gutegura irushanwa ryo Kwibuka.

Ryabaye ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022 muri “piscine” ya “Green Hills Academy” i Nyarutarama, ikipe y’iri shuri akaba ari na yo yegukanye umwanya wa mbere.

Umuyobozi wa RSF, Girimbabazi Pamela yavuze ko kuva batorwa mu ntangiriro za 2020 ari ryo rushanwa rya mbere bateguye bitewe n’uko hahise haza icyorezo cya Coronavirus.

Yakomeje kandi avuga ko bishimiye uko irushanwa ryagenze, uretse Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hari no mu rwego rwo kugira ngo abakina uyu mukino babone ko ibikorwa byo koga byatangiye.

Ati “Ryagenze neza, ikindi navuga ni uko twariteguye muri ibi bihe kugira twibuke abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kugira ngo n’abakinnyi tubabone bose murabizi ni ibihe by’ibiruhuko, mwabonye ko abenshi ari urubyiruko, ni abanyeshuri biga baba mu bigo byari amahirwe twagombaga gukoresha kugira ngo abakinnyi bacu bose bumve ko duhari ndetse ko ibikorwa bya Swimming byatangiye.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo wari umushyitsi mukuru, Shema Maboko Didier yavuze ko kubona ababyeyi baje baherekeje abana babo bibaha imbaraga kuko baba bumva bashyigikiwe ndetse bigatanga icyizere ko siporo y’u Rwanda izatera imbere.

Ati “ni uruhare rwa buri wese mu guteza imbere siporo, iyo ababyeyi baherekeje abana bibaha imbaraga ndetse bafatanyije n’abatoza bamenya uko abana babo bahagaze bikaba biduha icyizere ko dufatanyije siporo izatera imbere”.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12, Mako Sharks ya Green Hills niyo yegukanye igikombe aho yakusanyije imdiali 29, C.S Karongi yabaye iya kabiri n’imidali 18, Vision Jeunesse Nouvelle iba iya 3 n’imidali 14, CBS Karongi yabaye iya 4 n’imidali 7 mu gihe Rwamagana (R.C.S.C) yabaye iya 5 aho yegukanye imidali 5.

Ni irushanwa ryatangijwe n'umunota wo Kwibuka
Buri umwe mu buhanga bwe muri uyu mukino yakoraga ibishoboka ngo yitware neza
Mako Sharks ya Green Hills niyo yegukanye umwanya wa mbere
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yambika imidali abakinnyi ba CSK Karongo yabaye iya kabiri
Umuyobozi wa RSF, Girimbabazi Pamela yishimiye uko irushanwa rya mbere bateguye ryagenze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top