Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomoka muri Tanzania ukunzwe na benshi, Rose Muhando yatunguye benshi ubwo mu gitaramo yakoreye mu Rwanda yanyujijemo akaririmba ikorasi y’ikinyarwanda, anahishura ko ari ho mama we yavukiye.
Hari mu gitaramo ngarukamwaka cyo guteza imbere abahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana cya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ cyabereye kuriCanal Olympia.
Rose Muhando waherukaga mu Rwanda muri 2014, yageze ku rubyiniro ashimira Abanyarwanda bakomeje kumwereka ko bamushyigikiye mu buhanzi bwe.
Yavuze kandi ko iyo ari mu Rwanda aba ameze nk’uri mu rugo kuko nyina umubyara ari ho yavukiye.
Ati “reka mbabwire abantu b’i Kigali, ibyishimo byanjye ni uko mama yavukiye muri iki gihugu, iyo ndi hano mba numva meze nk’uri mu rugo, ndishimye cyane.”
Uyu muhanzikazi yageze ku rubyiniro kandi yerekwa urukundo n’abatari bake bari bitabiriye iki gitaramo cya mbere nyuma y’uko ingamba zo kwirinda Covid-19 zisa nizadohowe amasaha akagezwa saa munani z’ijoro.
Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Ndivyo Ulivyo, Utamu wa Yesu, Nibebe, Pereka kwa Yesu, Jipange Sawa Sawa, Shikilia n’izindi nyinshi cyane.
Yatunguye kandi abari aho aririmba ikorasi y’ikinyarwanda ubwo yari ageze hagati mu gitaramo cye, yagize ati “Iyo Mana dusenga irakomeye, Ni Imana itabura guseruka, Ni Imana yumva amasengesho iyo Mana dusenga irakomeye.”
Yasabye abanyarwanda kugumya kumushyigikira na we abizeza ko azagaruka vuba kubataramira.
Iki itaramo cyaje kugaragaramo agashya aho ubwo uwari umuyobozi wa gahunda yahamagaraga umuhanzi Theo Bosebabireba ku rubyiniro ariko abacuranzi bakanga gukomeza igitaramo aho cyahagaze hafi isaha yose, byavugwaga ko hari amafaranga batahawe, nyuma cyaje gukomeza.
Ni igitaramo cyaririmbwemo n’abandi bahanzi nyarwanda bakomeye nka Israel Mbonyi, Tonzi, Théo Bosebabireba, Serge Iyamuremye, James na Daniella n’abandi.

Ibitekerezo
Dusabe venuste
Ku wa 9-03-2022Ye ye ye