Umuco

Masamba yagiye muri Canada gutaramana n’umukobwa we

Masamba yagiye muri Canada gutaramana n’umukobwa we

Umuhanzi Masamba Intore yafashe indege yerekeza muri Canada kwitabira igitaramo azahuriramo n’umukobwa we Ikirezi Annaiis Déborah uziyerekana nk’umunyempano utangiye ku mugaragaro urugendo mu muziki.

Uyu munyempano ubikomora kuri se ugiye kumurika itangira rye yabihaye inyito ya "Ikirezi live the Genesis", azataramira mu Mujyi wa Ottawa ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ugushyingo 2018.

Mu butumwa buhereje amafoto ye mu kirere yanditse kuri Facebook, Intore Masamba yijeje abatuye muri Canada kuzagira igitaramo cy’uburyohe. Yagize ati "RwandAir, indege yacu nziza irangurukanye! Ottawa, ni ngombwa ku wa Gatandatu umuriro uzaka."

Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI, Masamba yashimangiye ko atewe ishema no kuzaboneka mu gitaramo cy’umukobwa we nk’umwe mu banyempano bahuje amaraso ugiye kwigaragaza bwa mbere.

Ati “Ni ishema ryinshi cyane, kuzamubona aririmba ni ibintu bizanezeza cyane. Ni umwana ufite ubuhanga ariko utarigeze afata igihe ngo yiyerekane nka gutya, rero kuzamushyigikira ntako bisa.”

Ikirezi nubwo ari bwo bwa mbere agiye kwerekana impano ye ntabwo ari bwo ije kuko mu bihe byashize yagiye aririmbira abarimo The Ben, Sauti Sol n’abandi benshi bataramiye muri Canada. Mu mwaka ushize wa 2017, yanigaragaje mu irushanwa rya Ottawa Idol.

Masamba yagiye muri Canada gutaramana n’umukobwa we

Uyu mukobwa w’imyaka 22 na Masamba biteganyijwe ko bazahita banakorana indirimbo. Se ashimangira ko agiye kugaragaza inganzo ye mu myaka myiza, igihe kimwe n’icyo na we yinjiriye mu rugamba rwo kubohora igihugu, akanakoresha impano yari afite kugeza n’ubu akibikomeje.

Ku rubuga rugurishirizwaho amatike y’iki gitaramo kizabera St. Joseph’s Parish Ottawa, hagaragazwaho ko abazacyitabira bazataramirwa mu buryo butandukanye mu ndirimbo nshya za R&B Soul, Gospel, Reggae na Gakondo.

Masamba yishimiye gushyigikira umukobwa we ugiye kumurika inganzo ye
Ikirezi Annaiis Déborah, umukobwa wa Masamba yateguye igitaramo gikomeye muri Canada
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top