Ikirezi Annaiis Déborah, umwana wa Masamba Intore yakoze igitaramo cya mbere cyihariye cyo kumurika impano ye ashyigikirwa na Se umaze iminsi yerekeje muri Canada.
Iki gitaramo cyiswe "Ikirezi live the Genesis" cyabereye muri Ottawa, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ugushyingo 2018, abacyitabiriye bishimiye inganzo ye.
Masamba yabwiye ISIMBI ko ari igitaramo cyari cyuje urugwiro. Yashimiye abaje gushyigikira umwana we barimo abavuye no mu yindi mijyi itandukanye ya Canada nka Montreal, Toronto, abo bavanye mu Rwanda ndetse n’abari baturutse mu Bubiligi n’ahandi hatandukanye.
Masamba yagize ati “Igitaramo cyagenze neza cyane cyarimo abantu benshi, abantu baritabiriye cyane, bari bishimye bari baberewe, wabonaga ko cyuzuyemo amarangamutima menshi cyane.”
Masamba yavuze ko yishimiye uko Ikirezi yatangiriye ku isaha, agatanga igitaramo cy’igice cya mbere. Kumutumira ku rubyiniro byamukoze ku mutima abyemera atazuyaje ariko afatwa n’amarangamutima kubona afatanyije n’umukobwa we gususurutsa abakunzi b’umuziki.
Yamuririmbiye indirimbo ye, yanzika na ‘Kanjogera,’ ‘Araje,’ ‘Aragiye’ asobanura ko igitaramo atari icye ari icya Ikirezi ahubwo mu Cyi azasubirayo kubaha igitaramo cye kirambuye.
Yagize ati “Naherukaga kurira cyera, usibye ko mbikunda kurira kubera amarangamutima, nta muhanzi utayagira arimo Ikirezi yarandijije ubwo yampamagaraga ku rubyiniro tugafatanya.”
Yashimiye abitabiriye abamenyesha ko mu myaka 22 umukobwa we atanze igitaramo cya mbere ari yo myaka na we yagiye ku rugamba rwo kubohora igihugu cye bikaba ari ibintu byiza bigenda bihura.
Ikirezi Déborah w’imyaka 22 asanzwe atuye muri Ottawa muri Canada, ni umunyempano mu kuririmba ndetse byashimangiwe n’irushanwa yaciyemo rya Ottawa Idol umwaka wa 2017.

Ibitekerezo