Siporo

Masudi yavuze ikibura ngo Kwizera Olivier atangire imyitozo muri Rayon Sports

Masudi yavuze ikibura ngo Kwizera Olivier atangire imyitozo muri Rayon Sports

Umutoza wa Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma yemeje ko batanze Kwizera Olivier ku rutonde rw’abakinnyi bazakoresha hasigaye gusa ko ubuyobozi bwuzuza ibyo bumvikanye agatangira akazi.

Hari hamaze iminsi hibazwa ikipe uyu munyezamu azakinira mu mwaka w’imikino wa 2021-22, hari nyuma y’uko Rayon Sports yavugaga ko akiyifitiye amasezerano y’umwaka, we akabitera utwatsi avuga ko yasinye umwaka umwe kandi warangiye.

Mu minsi ishize uyu munyezamu yabwiye ISIMBI ko ataramenya aho azerekeza cyane ko na Rayon Sports hari ibyo batari barimo guhuza.

Umutoza Masudi Djuma avuga ko uyu munyezamu yamaze kumvikana na Rayon Sports hasigaye ko bashyira mu bikorwa ibyo bumvikanye agatangira akazi.

Ati “Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bacu twatanze tuzakoresha, hasigaye ko barangiza ibyo bumvikanye n’ubuyobozi. Nibarangiza ibyo barangiza azaza gutangira imyitozo n’abandi.”

Kwizera Olivier mu mpeshyi ya 2020 Rayon Sports yamusinyishije umwaka umwe w’amasezerano ariko ngo hakaba harimo ingingo ivuga ko nurangira, aya masezerano azahita yiyongera bidasabye ibindi biganiro agahabwa nk’ibyo yahawe asinya bwa mbere(umushahara na recruitment).

Uyu munyezamu yatangaje ko atari byo kuko na kopi y’amasezerano ye kuva yasinya yayimwe ntayo yigeze aca iryera.

Masudi yemeje ko Kwizera yatanzwe ku rutonde rwa Rayon Sports
Kwizera Olivier yamaze kumvikana na Rayon Sports kuyikinira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top