Siporo

Miliyoni zirenga 4 zatumye Muhadjiri adasinyira Rayon Sports, Police FC irimo gukomanga

Miliyoni zirenga 4 zatumye Muhadjiri adasinyira Rayon Sports, Police FC irimo gukomanga

Nyuma y’ibiganiro bimaze igihe kirikire, byari byitezwe ko Hakizimana Muhadjiri asinyira Rayon Sports ariko umunsi ugiiye kwira abakunzi ba Gikundiro nta nkuru nziza babonye.

Hashize amezi agera kuri 2 havugwa inkuru ya Hakizimana Muhadjiri muri Rayon Sports, aho yaciye iyi kipe amafaranga agera kuri miliyoni 15 zo ku mugura, akabakinira mu gihe cy’umwaka umwe.

Tariki ya 26 Kamena ni bwo habaye ibiganiro bisa n’ibya nyuma aho Muhadjiri yabasabye ko bamuha umwanya akabitekerezaho kuko yari afite andi makipe hanze y’u Rwanda ashobora kwerekezamo.

Rayon Sports yifuzaga guha uyu mukinnyi iminsi ibiri we agashaka irenzeho, yavuye aho isa niyafashe umwanzuro ko iretse uyu musore neza itazongera kumuvugisha.

Gusa uyu mukinnyi yari yemereye Rayon Sports ko natajya gukina hanze y’u Rwanda azasinyira Rayon Sports nta y’indi kipe yakinira mu Rwanda.

Nyuma y’ibiganiro byari bimaze igihe kinini uyu musore kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2020 yongeye kubonana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo asinye iyi kipe umwaka umwe ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 13, akazajya ahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Saa tanu za mu gitondo ni bwo Muhadjiri yageze ku biro bya MK Card aho iyi kipe isinyishiriza abakinnyi, abonana na perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate.

Uyu musore byari byitezwe ko ahita asinya ntibyakunze bitewe n’ibintu bigera kuri 2 bari batumvikanagaho neza.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon Sports yashakaga kumwishyura amafaranga y’igice andi akazayabona nyuma y’iminsi 30. Uyu musore yabiteye utwatsi aho yasabye perezida w’iyi kipe gushaka amafaranga atari ku gitutu byashaka bikageze na saa 18h ko we ayategereza n’aho gusinya ku ideni bidakunda.

Amakuru avuga ko muri miliyoni 13 bagombaga kumwishyura, Rayon Sports yari ifitemo miliyoni 8 n’ibihumbi 500 habura miliyoni 4 n’ibihumbi 500. Sadate byamusabye gutegereza umuntu wari wamwereye amafaranga ko ayamushyirira kuri konti.

Muhadjiri yanze gusinya atabonye amafaranga ye yose

Gusa iki cyizere cyaje kuraza amasinde kuko yarinze atandukana na Muhadjiri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri amafaranga ataraza, gusa uyu mukinnyi yamwemereye ko nta y’indi kipe azakinira mu Rwanda, ngo amafaranga niyuzura yiteguye gusinya.

Ikindi babanje kutumvikanaho, ni aho umushahara w’uyu musore uzajya uva. Bivugwa ko Muhadjiri yabwiye ubuyobozi ko adashaka kumva ngo ikipe yatinze guhemba cyangwa yahembye, yasabye ubuyobozi kumwereka aho umushahara we uzajya uva mu gihe ikipe yatinze guhemba, niba ari perezida uzajya umuhemba cyangwa niba ari undi muntu nabyo bikajya mu masezerano.

Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko Police FC yatangiye kwegera uyu musore ngo abe yayerekezamo, gusa Muhadjiri we akaba atiteguye kwerekeza muri Police FC kuko impamvu yifuza gukinira Rayon Sports ari uko ishobora kuzasohoka mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Hakizimana Muhadjiri uheretse gutandukana na Emirates Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo; Kiyovu Sports, Mukura VS, Etincelles na APR FC.

Muhadjiri Hakizimana ibye na Rayon Sports bikomeje kuba agatereranzamba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top