Imyidagaduro

Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi

Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yatawe muri yombi y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Bivugwa ko uyu mukobwa nyuma y’uko umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] afunzwe akurikiranyweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bihe bitandukanye, yagiye yegera bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa akabandikisha urwandiko ruvuga ko nta hohoterwa bakorewe bakabisinyira bikanemezwa (notify) na noteri, ni mu rwego rwo kuvuguruza amakuru bari batanze.

Nk’uko na we bigaragara ku ibaruwa ye yagiye hanze, avuga ko nta hohoterwa yakorewe ndetse ko n’ibyo yemerewe byose yabibonye.

Iyi baruwa igira iti “njyewe Iradukunda Elsa (Miss Rwanda 2017) ufite irangamuntu nimero (…). Nyuma y’amakuru avugwa kuri Ishimwe Dieudonne (Alias Prince Kid) ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihihoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda, mbinyujije mu nyandiko mpakanye ko iryo hohoterwa ntaryo nakorewe ari mbere y’amarushanwa ndetse no mu marushanwa.”

“Ibihembo byose nasezeranyije ndetse n’umushahara byose nabihawe nta kiguzi na ruswa ntanze cyangwa nsabwe.”

Iyi baruwa akaba yarahise ayisinyaho ndetse inemezwa na Noteri witwa Uwitonze Nasira.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwemeje aya makuru yifungwa rya Iradukunda Elsa aho rwavuze ko akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano no kubangamira iperereza.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry, yagize ati “akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza bifitanye isano n’ibifitanye isano n’ibyaha Ishimwe Dieudonne akurikiranyweho, afungiye kuri Station ya RIB i Remera, iperereza rikaba rikomeje mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

Amakuru avuga ko Miss Iradukunda Elsa yari afitanye umubano wihariye na Prince Kid ndetse ko bari no mu mishinga yo gutegura ubukwe mu minsi ya vuba kuko ngo uyu musore yari yaranafashe irembo.

Ishimwe Dieudonné [Prince Kidi] uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi ku wa 25 Mata 2022 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Iradukunda Elsa yatawe muri yombi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top