Iradukunda Liliane waserukiye u Rwanda yageze i Sanya mu Bushinwa, azahamara ukwezi ahatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi 2018.
Irushanwa rya Miss World rigiye kubera mu mu Bushinwa, abakobwa batangiye kugerayo guhera tariki ya 8 Ugushyingo 2018. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2018 abakobwa bose bageze aho irushanwa rizabera.
Iradukunda w’imyaka 19 na we yakiriwe ndetse yatangiye irushanwa. Ku munsi wa mbere yiyerekanye mu itsinda ry’abakobwa bavuye muri Afurika mu mbyino gakondo.
Nyampinga w’u Rwanda yiyerekanye yambaye agakanzu gato k’ibara ry’umuhondo uvanzemo umukara muke. Iyi kanzu yayidodesheje mu buryo buyiha ishusho y’ishabure zambarwaga mu myaka yo hambere mu Rwanda.
Umukobwa yiyerekanaga mu mwambaro gakondo ugaragaza akarango k’umuco w’igihugu yaserukiye ku buryo yerekana itandukaniro rye n’abandi.
Abakobwa bacumbikiwe ahitwa Mangrove Tree World Resort, imwe mu nyubako zigezweho i Sanya. Ibumbiye hamwe restaurants zirenga 70 ikagira ibyumba byo kuraramo 3700, inzu z’imyidagaduro, izakira inama n’ibindi.
Nyampinga w’u Rwanda yahawe icumbi afatanyije na Nyampinga wa Sudani y’Epfo, Florence Thompson na we w’imyaka 19.

Ibitekerezo
joll
Ku wa 13-11-2018lilly tukurinyuma nimana izaguhe kwegukana iryo kamba
uwamahoro chantal
Ku wa 12-11-2018turagushyigikiye lilly Wacu imana izagushoboze tukurinyuma
Uwera
Ku wa 11-11-2018Liliane turamushyigikiye kd twizeyeko uzaduserukira neza