Umuco

Miss Iradukunda yatangiye ubuzima bw’i Sanya

Miss Iradukunda yatangiye ubuzima bw’i Sanya

Iradukunda Liliane waserukiye u Rwanda yageze i Sanya mu Bushinwa, azahamara ukwezi ahatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi 2018.

Irushanwa rya Miss World rigiye kubera mu mu Bushinwa, abakobwa batangiye kugerayo guhera tariki ya 8 Ugushyingo 2018. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2018 abakobwa bose bageze aho irushanwa rizabera.

Iradukunda w’imyaka 19 na we yakiriwe ndetse yatangiye irushanwa. Ku munsi wa mbere yiyerekanye mu itsinda ry’abakobwa bavuye muri Afurika mu mbyino gakondo.

Nyampinga w’u Rwanda yiyerekanye yambaye agakanzu gato k’ibara ry’umuhondo uvanzemo umukara muke. Iyi kanzu yayidodesheje mu buryo buyiha ishusho y’ishabure zambarwaga mu myaka yo hambere mu Rwanda.

Umukobwa yiyerekanaga mu mwambaro gakondo ugaragaza akarango k’umuco w’igihugu yaserukiye ku buryo yerekana itandukaniro rye n’abandi.

Abakobwa bacumbikiwe ahitwa Mangrove Tree World Resort, imwe mu nyubako zigezweho i Sanya. Ibumbiye hamwe restaurants zirenga 70 ikagira ibyumba byo kuraramo 3700, inzu z’imyidagaduro, izakira inama n’ibindi.

View this post on Instagram

And here I am!! First day in sanya #missworld2018

A post shared by Miss Rwanda 2018 (@iradukunda_liliane) on

Nyampinga w’u Rwanda yahawe icumbi afatanyije na Nyampinga wa Sudani y’Epfo, Florence Thompson na we w’imyaka 19.

Iradukunda Liliane na Nyampinga wa Sudani y’Epfo, Florence Thompson basangiye icyumba
Nyampinga wa Bolivia ni uku yari yambaye
Nyampinga wa Venezuela
Nyampinga wa Guyana
Abakobwa bo muri Venezuela, Argentina, Bolivia Brazil, Canada, Guyana, Mexico Panama, Paraguay, United States Chile na Mexico
Irushanwa riri kubera kuri Mangrove Tree World Resort
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • joll
    Ku wa 13-11-2018

    lilly tukurinyuma nimana izaguhe kwegukana iryo kamba

  • uwamahoro chantal
    Ku wa 12-11-2018

    turagushyigikiye lilly Wacu imana izagushoboze tukurinyuma

  • Uwera
    Ku wa 11-11-2018

    Liliane turamushyigikiye kd twizeyeko uzaduserukira neza

IZASOMWE CYANE

To Top