Imyidagaduro

Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we barabarizwa muri Gabon

Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we barabarizwa muri Gabon

Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay barabarizwa muri Gabon aho bagiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye na sosiyete ya ’Be-Space’.

Aya masezerano yasinywe ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri 2022 akaba ari hagati ya kompanyi ya ‘Bizcotap’ y’umukunzi wa Naomie ndetse na Be-space group’ ya Engoang Grâce Manuella wo muri Gabon.

Kompanyi ya ‘Bizcotap’ imenyerewe mu by’ikoranabuhanga, umuyobozi wa yo Michael Tesfay yijije ’Be-Space’ ko bagiye kubafasha mu bijyanye no kwihutisha inkoranabuhanga muri sosiyete ya bo.

Umuyobozi wa ’Be-Space’, Engoang Grâce Manuella mu butumwa yanyujije ku rukuka rwe rwa Instagram, yashimiye Naomie n’umukunzi we kuba barahisemo gukorana na we, ni mu gihe uyu Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 yanabonyeho umwanya akaganiriza urubyiruko ku nyungu ziri mu gushora imari ukiri muto cyane ko we afite inzu icuruza imyenda yitwa ‘ZöI’.

Engoang Grâce Manuella na Michael Tesfay kompanyi za bo zasinye amasezerano y'ubufatanye
Urubyiruko rwari rwinshi
Nishimwe Naomie yatanze ikiganiro na we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top