Imideli

Miss Supranational yaje! U Rwanda ntirurabona umukobwa uzahatana

Miss Supranational yaje! U Rwanda ntirurabona umukobwa uzahatana

Isimbuzwa rya Munyaneza Djazira wambuwe ububasha bwo kuzaserukira u Rwanda muri Miss Supranational riracyarimo urujijo mu gihe ibindi bihugu hafi ya byose byamaze kwemeza abakobwa bazerekeza muri Pologne guhatanira iryo kamba.

Irushanwa rya Miss Supranational ry’uyu mwaka rizabera mu nyubako zo mu misozi ya Karpacz na Krynica-Zdroj, aho abakobwa bazajyanwa baturutse mu Mujyi wa Wroclaw ku wa 19 Ugushyingo 2018.

U Rwanda nta mukobwa rurabona uzaruserukira nyuma y’uko Munyaneza Djazira wari watoranyijwe yiyambitse ubusa bikamuviramo gukurwa mu bahatana. Yandikiwe ibaruwa imumenyesha ko atemerewe kuzajya muri Pologne guhatana n’abandi bakobwa ‘kubera imyitwarire mibi’ aryozwa kwifotoza yambaye ikariso gusa.

Mu kiganiro giheruka ISIMBI yari yagiranye na Dr. Uwamahoro Yvonne ukuriye Miss Supranational Rwanda, yari yavuze ko bafite icyizere cyo kubona undi mukobwa uzaserukira igihugu gusa nubwo kugeza ubu habura igihe gito ngo irushanwa ritangire.

Icyo gihe yari yakomoje kuri Djazira no ku isezererwa rye ati “Ku ruhande rwanjye biriya mbifata nko kwiyandarika no kutiyubaha. Iriya si isura ya ba Nyampinga dushaka kwereka Abanyarwanda muri rusange.”

Munyaneza Djazila yifotoye yerekanye ubwambure bimuviramo gukurwa muri Miss Supranational

Miss Supranational azatorerwa ahitwa ku wa 7 Ukuboza 2018 mu birori bizabera Mosar Arena muri Pologne. Umukobwa uzagera muri icyo gihugu akerewe ashobora gusanga yaracikanywe n’imyiteguro ya mbere irimo no kwifotoza amafoto azabafasha mukona ababatora. Ni ku nshuro ya cumi iri rushanwa rigiye kuba.

Ubushize u Rwanda rwari rwaserukiwe na Ingabire Habiba utarabashije kuza mu ba mbere 25 batowe ku munsi wa nyuma. Icyo gihe ibirori nyamukuru byari byabereye ahitwa Municipal Sports and Recreation Center mu Mujyi wa Krynica-Zdroj muri Pologne.

Ibindi bihugu byamaze kwemeza abazabihagararira
Djazira wari guhagararira u Rwanda yarahagaritswe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top