Mu magambo akakaye KNC yemeje ko yirukana abakinnyi 6 muri Gasogi United
Nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC 1-0, perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko hari abakinnyi bagomba kwirukanwa.
Ni umukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22, wabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 17 Ukuboza 2021.
Ni umukino Gasogi United yakoresheje abakinnyi bari bamaze igihe badakina ibintu byanibajijweho byinshi.
KNC yavuze ko yari arambiwe kuba bahora bakoresha abakinnyi bamwe abandi bahembwa badakina.
Ati "Umva reka nkubwire ni njye uhemba abakinnyi, ibyo ndashaka mbibabwire, ni njye uhemba abakinnyi, sinshobora gufata umuki..., simvuga amazina yabo benshi murababona, kumara imyaka 4 mu ikipe, bamwe twahereye mu icyiciro cya kabiri, tukaba tumaze imyaka 3 mu cyiciro cya mbere, nta na rimwe uraza muri 18, urakora iki mu ikipe?"
"Navuze nti aba bakinnyi mubakinishe, kuko ntabwo ushobora guha inshingano buri musi Guy, Ndabarasa Tresor, Gael, Heron, Armel abandi bo bakaza kwishimira intsinzi batagizemo uruhare, ntabwo byahora gutyo."
Yavuze ko abakinnyi bose bari mu ikipe bagomba guhabwa umwanya bagakina abo binaniye bakirukanwa nk’uko hari 6 agomba kwirukanwa muri Mutarama 2022.
Ati ’’harakurikiraho iki? Harakurikiraho kubaha amanota yabo abagenda bagende (...) ntabwo nshobora kuguhemba imyaka 4 nta n’iminota 10 urabona yo gukinira ikipe, (...) ndababwiza ukuri mugiye kubona abakinnyi batari munsi ya 6, hari ibyo ndambiwe. Tuzabarekura mu kwa Mbere tuzane abandi."

Ibitekerezo